• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ry’Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Mwairimu Nderitu, ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024.

Madamu Alice Wairimu Nderitu avuga ko bishimishije kuba Eugène Rwamucyo yarashyikirijwe urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, maze mu butabera busesuye agahanirwa ibyaha ndengakamere, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Wairimu ati:” Ni iby’agaciro guca umuco wo kudahana. Iyo abakoze ibyaha biremereye badahanwe, uretse ko bikomeza gushengura imitima y’abahemukiwe, byanatuma ubugome nk’ubwo bwongera gukorwa”.

Umujyanama Wihariye muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside kandi asanga urubanza rwa Rwamucyo rukwiye gukangura isi yose, maze abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose bagashyikirizwa inkiko. Ati:” Birababaje kuba hashize igihe kinini ibihugu 33 byarahawe impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abo bantu bakaba bakidegembya muri ibyo bihugu”.

Mu gihe twibuka imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Wairimu Nderitu arasaba ibihugu byose kubahiriza inshingano yo gufatanya n’urwego rushinzwe kurangiza imirimo yahoze ari iy’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburanishwa, kuko asanga ari bwo buryo bwo gukumira ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

Tariki 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27, rumaze kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo.

Nk’uko Madamu Wairimu abivuga ariko, uru rubanza koko ni nk’agatonyanga mu nyanja, ugereranyije n’abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi. Urugero ni Ubwongereza bucumbikiye ba ruharwa Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Céléstin Mutabaruka na Charles Munyaneza, icyo gihugu kikaba cyarasabwe kubaburanisha ariko kivunira ibiti mu matwi.

Hari kandi za Australia, Ububiligi, n’ibihugu byinshi byo muri Afrika nka Uganda, uBurundi, Kongo-Kishasa, Zambiya, Malawi, n’ibindi bigeda biguruntege mu kuryoza abo bagome ibyaha ndengakamere bakoze.

Ubufaransa nabwo, yego burashimirwa kuba bumaze kuburanisha imanza z’abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni bake cyane ugereranyije n’abajenosideri bagize icyo gihugu indiri yabo, nka Agatha Kanziga, Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’abandi batabarika bahisemo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n’isi yose, kandi Ubufaransa bufite amategeko abihana.

2024-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Editorial 10 Jan 2022
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Editorial 01 Jul 2021
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Editorial 10 Apr 2020
Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Editorial 07 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo
INKURU NYAMUKURU

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019
Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana
Amakuru

Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana

Editorial 21 Jul 2016
Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti
HIRYA NO HINO

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Editorial 07 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru