Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili aravuga ko Umunyarwanda, Ignace Murwanashyaka w’imyaka 56 wayoboraga umutwe wa FDLR utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yaguye muri gereza yo mu Budage azize uburwayi.
Muri Nzeri 2015, ni bwo Murwanashyaka we na Musoni Straton wari umwungirije ku buyobozi bwa FDLR bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko. Icyo gihe Murwanashyaka yakatiwe igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka 8.
Ikinyamakuru Bwiza cyanditse ko Dr. Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 07 Mata 2006, akurikiranyweho iby’ingendo zitemewe, ariko yahise arekurwa. Kuwa 26 Gicurasi 2006, u Budage bwatangiye iperereza ku byaha by’intambara yaregwaga ariko ubushinjacyaha burihagarika ritageze kure. U Rwanda rwasabaga ko arwohererezwa rukamucira urubanza.
Dr. Ignace na Straton, urukiko rwabakatiye mu mwaka wa 2015, Murwanashyaka akatirwa igifungo cy’imyaka 13 naho Straton wari umwungirije akatirwa imyaka 8. Kuwa 20 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwa Karlsruhe mu Budage rwasheshe igihano cy’imyaka 13 yari yarakatiwe Dr Ignace Murwanashyaka, ruvuga ko mu kumukatira bwa mbere hakozwe amakosa menshi mu rwego rw’amategeko.
Uru rukiko rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 kuri Musoni Straton, akazakirangiza muri uyu mwaka. Ubushinjacyaja bwavuze ko bufite ibindi bimenyetso ku byaha byashinjwaga Dr Ignace Murwanashyaka, akaba yitabye Imana atabiburanishijwe cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda .
Amwe mu mateka ye, Bwiza yanditse ko ibikorwa bya Politiki yabitangiriye mu kurwanya Leta y’u Rwanda mu mutwe wa FDLR, wari ufite politiki n’ishami rya Gisirikare. Ibi byatumye akora ingendo nyinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho abasilikali ba FDLR baba.
Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’abibumbye wamufatiraga ibihano byo kudatembera kubera ko yashinjwaga gufasha mu bikorwa by’ikwirakwizwa ry’intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ignace Murwanashyaka apfuye urubanza rwe rwari rutararangira.