• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga

IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga

Editorial 02 Aug 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gufatira hamwe ingamba zihamye kugirango zifashe mu gutanga serivisi ziha abaturage bazigana.

Ibi yabivuze ku itariki ya 01 Kanama ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuzaga abantu 270 bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera barimo abahagarariye urwego rw’ubugenzacyaha mu turere twose tw’igihugu (DJPO), abaje bahagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda n’abaje bahagarariye urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS); amahugurwa yatangijwe mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:”Ni ubwa mbere izi nzego zihuriye
hamwe zikigira hamwe uko zanoza akazi kazo, mwibuke ko abaturage babategerejeho
ubutabera, niyo mpamvu mukwiye gutahiriza umugozi umwe mu kubaha ubutabera bukwiye.”

By’umwihariko yabwiye abapolisi ko ubutabera butangirira ku buryo bakora dosiye neza, abasaba gushakisha ibimenyetso n’ibyangombwa byose byatuma dosiye bashyira ubushinjacyaha iba yuzuye, bityo ubushinjacyaha nabwo bukabigenderaho busabira ukekwaho icyaha igihano akwiriye.

Yakomeje agira ati:”Kubera iterambere ry’isi n’ibyaha biri gukorwa
muri iyi minsi byahinduye isura, birimo iterabwoba, ubutagondwa,
ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, kubirwanya bisaba ko
abafite aho bahuriye n’ubutabera babyumva kimwe, bakagira ubumenyi
buhambaye mu kubitahura no kubiburizamo.”

Umuyobozi wa Legal Aid Forum (umuryango udaharanira inyungu wunganira abantu mu mategeko), ari nawo utera inkunga aya mahugurwa Andews
Kananga, yavuze ko umuryango ayoboye wasanze ari ngombwa ko inzego
zifite aho zihuriye n’ubutabera zahura zikaganira ku nshingano za buri
rwego kandi zikanarebera hamwe uburyo zanoza imikorere ibereye abanyarwanda.

Yagize ati:”Mu mikorere yacu isanzwe duhura n’ibibazo byo guhanahana
amakuru ariko hakagira ibyo tutumvikanaho. Amahugurwa nk’aya rero ni
umwanya mwiza wo kubiganiraho ngo tugire imyumvire imwe bityo dutange serivisi inogeye buri wese”.

-3482.jpg

-3483.jpg

Yasoje ashima Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeje gukorana n’izindi nzego ngo abanyarwanda barusheho kubona ubutabera bunoze.

RNP

2016-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Editorial 03 Oct 2017
Ukwivuguruza  no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.

Ukwivuguruza no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.

Editorial 06 Feb 2017
Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 02 May 2016
Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?
POLITIKI

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Editorial 26 Jan 2018
Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato
IMIKINO

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Editorial 24 Apr 2018
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!
INKURU NYAMUKURU

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Editorial 02 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru