Umwami Kigeli, ari na we wa nyuma w’u Rwanda, ni umwe mu bimye ingoma bakayimaraho igihe kigufi cyane. Yahunze igihugu mu mwaka wa 1960, (Abanyarwanda babyita kubunda), Dominiko Mbonyumutwa aba Perezida, anatoresha Kamarampaka yo gukuraho burundu ingoma ya cyami.
Magingo aya, inkuru ni ikimenyabose ko uburyo uyu Mwami abayeho buhabanye cyane n’ubuzima bw’icyubahiro buteye ishema nk’ubw’umwami nyirizina yahoranye.
Mu nyandiko “Umwami utagira igihugu”, yanditswe na Ariel Sabar (Washingtonian 27/05/2013) yagaragaje imibereho mibi cyane y’umwami ubara ubucyeye, ubeshejweho no gufashwa kubona igaburo rimurenza umunsi asabirije, aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 56 mu buhunzi, Kigeli akigeza ijambo kubanyarwanda, kandi ridafite ikintu nakimwe ribungura, ahubwo ribasubiza inyuma mu bumwe n’ubwiyunge bari bamaze kugeraho.
Iyo usoma ijambo Kigeli, yavuze muri iki gihe isi yose yifatanije n’u Rwanda mu kwibuka imbaga y’abanyarwanda yahitanywe na Jenoside wibaza niba Kigeli afite amakuru ahagije ku rwanda, hari aho avuga ngo « Mbabazwa cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose. » birababaje kubona Kigeli avuga amagambo nkaya aterekeranye ! ninde munyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe nkuko kigeli abivuga ?
Birazwi ko bene aya magambo atoneka abanyarwanda, avugwa n’asize baruhekuye, tuziko ubu mu Rwanda ntawe uzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose nkuko Kigeli abivuga. twese tuzi uko abahagaritse jenoside, bakirinze neza umutekano w’Abanyarwanda bose ntawe uhutajwe.
Umwami Kigeli yaka imfashanyo
Abazi neza Kigeli bamuziho kugira ibitekerezo bishaje n’imyumvire nk’iy’abahezanguni bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kandi bakifuza intambara kubanyarwanda.
Dore ijambo ry’umwimerere rya Kigeli muri iki cyunamo
Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbifuriza kugira ubwihangane muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yo 1994 mu Rwanda n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi.
Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda bose mukababaro bafite muri ibi bihe.
Mu bihe nk’ibi twibuka abacu bazize ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu gihugu cyacu, birakwiye ko abana b’u Rwanda aho bari hose baharanira ubwumvikane no kubabarirana bityo bakirinda amacakubiri , ahubwo bakarushaho gukorera hamwe, kubahana no gukundanda, kuko aribyo muti nyakuri watuma dushobora kubana mu mahoro mu rwatubyaye n’ahandi hose.
Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo; tugomba kwirinda kandi icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994 n’ubundi bwicanyi bwagiye buba mu gihugu hose cyane cyane twirinda ibyabaye mu mamateka y’igihugu cyacu byatuzaniye ibyago bikomeye harimo:
Ubuhunzi, amacakubiri mu moko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwakimuntu byarangaga umunyarwanda. Mbabazwa cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.
Ndahindurwa
Dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nkuru zatumye amahano nk’ariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’u Rwanda; maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe kandi turwanye twese byimazeyo ko bitakongera kubaho. Ibihe turimo birasaba ko buri munyarwanda agomba kumva ko u Rwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane nk’abavandimwe.
Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana b’ u Rwanda, tukabwizanya ukuri kubyabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.
Imana irinde u Rwanda rwacu n’ abarutuye.
Ndangije mbifuriza amahoro.
Bikorewe i Washington, kuwa 07/04/2016.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Ubusanzwe Kigeli yari impunzi muri Uganda afashwe neza Perezida Iddi Amin. Amini ahiritswe ku butegetsi mu 1978, Kigeli yahungiye muri Kenya afatwa neza na Paster Ezra Mpyisi, nyuma aza kumuhungishiriza muri Amerika.
Nanubu rero Mpyisi ahora agundagurana n’itahuka rya Kigeli, areba uko yagaruka mu Rwanda , leta y’uRwanda nayo ngo ihora yiteguye kwakira Kigeli mu byubahiro bye.
Ariko n’ubwo Mpyisi abona yuko bikwiye, abanyarwanda bavuga y’uko Kigeli yamaze kwangirika ntacyo yamarira igihugu n’abanyarwanda ko ahubwo aje yabasubiza inyuma mu bumwe n’ubwiyunge bari bamaze kugeraho.
Cyiza Davidson
Rud van nesterloy
Kuri Wowe wanditse iyi nkuru CYIZA DAVIDSON
maze gusoma imyandikire y’inkuru yawe kubwanjye nsanga hari icya biguteye
kuko wasesenguye uganisha kucyo washakaga kugeraho kuko njye mbona warabaye nkumuntu uhimbira undi
kuko se wenda uwo bahimbira atabasha no kunyomoza ibinyoma byawe
dore rero inyandiko zawe uzandika ushaka ko zisomwa inama nakugiro ba umunyamwuga ureke gutwarwa no kubogama,
vuga ibigomba kuvugwa, sesengura neza kandi wirinde ibinyoma no gesebanya
Witwarwa ninyungu uriho uharanira ngo wibagirwe ejo hazaza
koresha ubwenge bwawe kora ubushakashatsi bwawe neza kandi wirinde kuba igikoresho ahubwo ube umukozi wikinyamakuru ukorera
Isubireho kuko ibi wanditse ntabwo ari byo