Babivuze ukuri ko uhiriye mu nzu atabura aho apfunda umutwe. Umuryango wa Rusesabagina n’abanyamategeko be ntako batagize ngo bahuruze amahanga , bagaragaza ko uwo mugizi wa nabi arengana, bityo akaba agomba gufungurwa.
Babanje kuvuza iya bahanda ngo yarashimuswe, Bishop Constantin Niyomwungeri yereka urukiko uko yagushije Rusesabagina mu mutego, agamije kumushyikiriza ubutabera ngo aryozwe ubugome yakoreye Abanyarwanda abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba, FLN. Ibyo gushimutwa biba bitaye agaciro.
Mu kugerageza amayeri yose yatuma amahanga akomeza gusakuza, ubu noneho abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina badukanye ikindi kinyoma, bavuga ko ngo akigera mu Rwanda yakorewe iyicarubozo rikomeye.
Ibi babivuze nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, nyirubwite akaba atarigeze abivuga na rimwe, haba mu butabera, haba no mu itangazamakuru, dore ko akiri no muri kasho ya polisi yahawe umwanya wo kuganira n’ibitangazamakuru mpuzamahanga binyuranye.
Ikindi kinyoma cy’abo kwa Rusesabagina, ni uko bavuga ko ngo afungiye ahantu ha wenyine, kandi ngo akaba atemerewe gusurwa. Ibi nabyo ni ibipapirano, kuko abakozi bakuru muri Ambassade y’Ububiligi mu Rwanda bamusuye. Ntiyigeze ababwira ko yakorewe iyicarubozo, yewe ntibanasanze afungiye mu kato.
Rusesabagina n’abamushyigikiye rero bakomeje kutwereka ko ari inzobere mu ikinamico, nka ya filimi ye”Hotel Rwanda” imugira umutagatifu kandi ari umwicanyi mu bandi.
Abasesenguzi basanga uku gukurikiranya ibinyoma nta kindi bigamije uretse gushyira igitutu ku Rwanda ngo Rusesabagina arekurwe, yisubirire mu migambi ye mibisha yo kwica Abanyarwanda, abinyujije muri FLN n’inkoramurima ze zo muri FDLR.
Aha ni ukwibeshya ariko, kuko nta gihe abayobozi b’u Rwanda batagaragaje ko ibyo gukorera ku gitutu cya ba mpatsibihugu byarangiranye n’ingoma ya Habyarimana. Rusesabagina yivanye mu rubanza ku bushake amaze kubona ko urubanza rwe ari urucabana. Ibyo gukomeza gukwiza ibinyoma rero no kurangaza amahanga ntacyo byamufasha kuko ibimenyetso simusiga bikomeje gushyirwa ahabona bizatuma akanirwa urumukwiye.