Nkuko kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kimaze kubitangaza Leah Karegeya, umupfakazi wa Patrick Karegeya aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Uganda cyatambutse mu kinyamakuru cya Leta “The New Vision ” gihamya ishimangira mu buryo budasubirwaho ko umutwe wa RNC wibona mu buyobozi bwa Uganda.
Ni ikiganiro cyasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019 mu gihe u Rwanda n’Abayobozi barwo bari bahugiye mu gusozaga icyumweru cy’icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Nyamara iki kiganiro cyari kigamije guha umwanya Leah Karegeya, umurwanashyaka w’Imena wa RNC, akaba umupfakazi wa Patrick Karegeya.
Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya bakurikiranira hafi ibibazo by’u Rwanda na Uganda bagaragaza ko iki kiganiro ari ikimenyetso gikomeye nk’igihango kiri hagati ya Guverinoma ya Museveni nk’umubyeyi wa RNC n’abayikomokaho.
Leah Karegeya yifashishije urupapuro rwose muri The New Vision ashimagiza Museveni na RNC ari ko ku rundi ruhande yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uyu mugore wa Karegeya yifashishije imvugo zirimo kuvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda nk’aho yavuze ngo “Kagame yafunze imipaka” mu gihe bizwi ko ifunguye ndetse amagana y’abanya-Uganda yinjira mu Rwanda buri munsi, uretse abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.
Yakomeje avuga ko “(Perezida Kagame) atibuka ubufasha Museveni yahaye abanyarwanda.” Ariko Abanyarwanda benshi barimo na prof. Nshuti Manasseh w’ inararibonye mu bya politiki yo muri aka karere bagaragaje mu nyandiko zabo ko bene iyi mvugo isa nko kugoreka amateka n’ukuri hirengagijwe ko ahubwo ko Museveni atari kugera ku butegetsi ngo ahirike Obote iyo atagirwa n’abanyarwanda. ” Ibi ntibyabujije urubyiruko rw’Abanyarwanda rwari muri Uganda kumufasha kurwana intambara yo mu 1980-1985 yahanguye ubutegetsi bwa Obote II na Tito Lutwa Okello ikicaza Museveni ku ntebe.
Obote ku butegetsi bwe yafataga nabi Abanyarwanda babaga muri Uganda ari nabyo byabahaye imbaraga zo kwinjira mu ntambara bakamukuraho kuko yari umwanzi ukomeye wabo.
Ukuri guhari ni uko Museveni atashoboraga kunesha Obote iyo atagira amaboko y’urubyiruko rw’u Rwanda rwamutsimbuye.
Mu nyandiko yitwa ‘African States, Citizenship and War: A Case-Study’ ya Professor Mahmood Mamdani hari aho avuga ko “Abahinzi bo muri Uganda (Baganda) banze Obote ariko ntibari biteguye gupfa bamurwanira’’ nubwo we yavugaga ko umuturage mwiza ari utagihumeka.” – Prof. Nshuti Manasseh
INKURU BIFITANYE ISANO :
Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho
Izi mvugo za Lea Karegeya, abashakashatsi bagaragaza ko akenshi zikunze gukoreshwa mu kwibagiza abantu uruhare abahungu n’abakobwa b’abanyarwanda bari mu buhungiro bagize mu ngabo za National Resistance Army (NRA) n’amaraso yabo yamenetse ngo Museveni yicare ku ntebe y’ubutegetsi.
Leah Karegeya akomeza agaragaza Perezida Museveni ‘nk’umuntu wubashywe cyane mu karere kandi abanyarwanda benshi nawe arimo bamubona nk’umubyeyi’. Ariko Prof Lawrence Kiwanuka, we yise Perezida Museveni Umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.
INKURU BIFITANYE ISANO:
Abasesenguye ibyatangajwe n’uyu mugore bagaragaza ko kuba Leah Karegeya yavuga gutya nta wabimurenganyiriza dore ko kumufata ‘nk’umubyeyi’ bishingiye ku bufasha aha umutwe wa RNC.
Ikindi ni uko iki kiganiro kigendanye n’ikifuzo cya Lea Karegeya wishakira gutura muri Uganda nyuma yo kwimwa ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika inshuro ebyiri kuva muri Gashyantare 2016 barajurira mu mujyi wa Memphis bikaba iby’ubusa.
Urubuga MTSU Sidelines rusobanura neza ibibazo by’urusobe umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya urimo muri Amerika nyuma yo kwimwa ubuhunzi guhera muri 2016.
Mu nkuru urubuga MTSU Sidelines rwa Middle Tennessee State University yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ivuga ku muhungu wa Colonel Patrick Karegeya witwa Elvis Karegeya hasobanuwe uburyo umuryango wa Colonel Karegeya warimo guhura n’inzitizi mu kubona ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu muryango wa Karegeya watunguwe no kumva abashinzwe iby’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’iyicwa rya Colonel Karegeya, umuryango we ubwiwe ko nta kibazo cy’umutekano bagifite
Ariko Amerika yashatse guha uyu muryango ibyangombwa bimeze nk’urwiyerurutso, ibyo byangombwa ntabwo bishobora gutuma ubihawe abona Green Card, ubwenegihugu no gukora ingendo mu mahanga kandi ibyo byangombwa bishobora kugirwa impfabusa igihe icyo ari cyo cyose.
Umuryango wa Karegeya wanze ibyo byangombwa wifuza ibyangombwa byuzuye bituma bashobora kubona ubwenegihugu kandi bagashobora gukora ingendo mu mahanga aho kwirirwa bajya kongeresha ibyangombwa buri mwaka.
Nta mahitamo ya Leah Karegeya, uretse gusingiza Uganda na Museveni ngo arebe ko yaramuka kuko icyo kurya n’urubyaro rwe ariho agikura niyo mpamvu akomeje ashinja ubuyobozi bw’u Rwanda urupfu rw’umugabo we, mu gihe kugeza ubu nta perereza na rimwe ryigeze rigaragaza uwamwishe. Kuva mu 2014, Afurika y’Epfo yakoze iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo gusa nta kintu na kimwe cyigeze kigaragaza isano byaba bifitanye n’u Rwanda.
Ese ni iki gituma uyu muryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramutaye
Hashize imyaka itanu Col. Patrick Karegeya apfuye aguye muri Hotel ubwe yari yikodeshereje. Tariki ya 31-1 Mutarama 2014 inkuru yaje kuba kimomo ko Col. Patrick Karegeya yapfuye aguye muri Hotel muri Afrika y’Epfo. Umuryango we umaze kumenya inkuru ko Karegeya yapfuye maze bakabaririza icyamwishe bakaza kukimenya bakibwiwe na Frank Ntwari bakumva ari igisebo k’umuryango niko baje kubitekinika maze babihindurira inyito bahita banitabira imihango yo kumushyingura kugira ngo bazimanganye ibimenyetso byuko atari ameranye neza n’umuryango we.
Bari bamaze imyaka 7 bamuciye
Iyi nkuru nubwo ab’imbere mu ishyaka rya RNC bakomeje kuyihisha ariko amakuru mfitiye gihamya n’uko uyu muryango wari warirukanye Karegeya ndetse wanamubwiye ko adakwiye gukomeza kuba umubyeyi wabo kubera ingeso y’uburaya yanatumye umuryango wose wigira gutura muri Amerika naho Karegeya aguma mu gihugu cy’Afurika y’epfo, aho izi maraya umuryango we wavugaga zamutsinze mu cyumba cya Hotel.
Ubuhamya bwu witwa Kamikazi Francine « Yoooo !!! Jewe mba muri North Carolina ndazi uyo mupfasoni Leah cane kubera nagiye Washington kumuraba yabuze umugabo wiwe,mugabo yama atubwira yuko batari bakibana hashize imyaka indwi,kuko bataniye muri South Africa kuko ngo yari umugabo ashurashura cane.Vyaratubabaje gwose kubera ko bataherukana ngo amenye neza ingene yapfuye,naho abariza.Icatangaje cane nuko bagiriza u Rwanda kandi nta bimenyetso vyerekanye mu matohoza ya South Africa.Abo bariko baramushira muri politike,nibamureke yirerere abana biwe kandi bariko barakura bazogire chance yo gutaha no gukora i wabo Mbega simbona n’abana b’Interahamwe Leta y’u Rwanda ibaha ama scholarship kandi bagataha bagakora ? »
Ikindi n’uko Karegeya n’umugore we Lea bari baratangiye inzira zibahesha gatanya ngo batandukane burundu nk’umugabo n’umugore, ariko umugore amaze kumva Karegeya yishwe nibwo kwisubiraho kugira ngo imigabane umugabo we yarafite mu ishyaka rya RNC ndetse n’ubundi bucuruzi yakoreraga muri Afurika y’epfo ahite abyigarurira.
Karegeya Patrick muri Hotel yo muri Afrika y’epfo
Sibyo gusa kuko muri icyo gihe cy’imyaka 7 atigeze anavugana kuri telephone n’umuryango we ngo n’ubwo Karegeya yageragezaga kubahamagara agasanga telephones zabo ziri kuri repondeur (answering machine) bituma Karegeya agira ukwigunga ariko ntiyahagarika ingeso, ahubwo yarayongereye ku buryo na bagenzi be bamubwiraga ko itazamugwa amahoro.
Abakozi ba Kagoma, Urwego rukomeye rushinzwe kugenza ibyaha muri Afurika y’Epfo Karegeya akimara gupfa, bageze mu cyumba yari arimo bafata ibimenyetso banareba mu mashusho yafashwe na Camera ariko ntacyo babonye.
Iki kiganiro cya Leah Karegeya kije gikurikiranye n’ibindi by’abarwanashyaka bakomeye ba RNC nka Rujugiro na Himbara bagiye bagirana na The New Vision yabaye umuyoboro unyuzwamo ubutumwa bwa RNC.
Ni mu gihe kandi iki kinyamakuru gisigaye cyifashishwa mu gutera icyuhagiro abo muri RNC kugira ngo isura yabo idahindana.