Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abarenga 150.
U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira ubu bwoko bw’indege.
Ni nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo.
Impanuka ya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana abantu 157 ije nyuma y’indi y’ubu bwoko ya Lion Air Flight, Sosiyete yo muri Indonesia yahitanye ubuzima bw’abagenzi 189 mu Ukwakira umwaka ushize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyasohoye itangazo rimenyesha ‘Abapilote n’abandi bagenzura iby’indege za Boeing 737-8 Max na Boeing 737-9 Max kudakora urugendo na rumwe mu kirere cy’u Rwanda kuva aho iri tangazo risohokeye’.
Cyavuze uyu mwanzuro uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ubwo hazatangirwa andi amabwiriza mashya.
Yaba indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ndetse n’iya Lion Air flight zose zari zikiri nshya ndetse zasandaye hashize iminota mike zihagurutse, ibintu bikomeje gutera urujijo ku bibazo ubu bwoko bwaba bufite.
Nyuma y’iyi myanzuro ikomeje gufatwa hirya no hino ku Isi, Boeing yahagaritse gahunda yo gushyira ku isoko ubwoko bushya bw’indege ya 777X yari kujya hanze muri iki cyumweru.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wo kuba zihagaritse mu kirere cyazo izi ndege kugera nibura muri Gicurasi uyu mwaka.
Ni mu gihe kandi Ikigo gishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’indege za Gisivile mu Bufaransa, BEA, cyatangaje ko cyakiriye agasanduku k’umukara kabika amakuru yose y’indege, kavuye mu ya Ethiopian Airlines yakoreye impanuka i Addis Ababa.
Abashakashatsi ba BEA bazagerageza kumva amajwi yafashwe n’aka gasanduku nubwo kangirikiye muri iyi mpanuka.
Impuguke mu by’indege zikomeje gutangaza ko izi ndege zishobora kuba zifite ikibazo gikomeye ndetse abagenzi bagiriwe inama ko mbere yo gufata urugendo bakwiye kubanza kugenzura niba atari zo zibatwaye.
Ubwoko bwa 737-8 Max bukumiriwe mu gihe bwari bumaze imyaka ibiri ku isoko ndetse buri mu bukunzwe cyane.
Umwaka ushize, 72% by’indege Boeing yashyize ku isoko zari izo muri ubu bwoko bwa 737 ndetse yateganyaga gukora izindi 59 buri kwezi muri uyu mwaka, zari kuba zikubye inshuro eshanu ku bwoko bwa 787 bwaguzwe cyane mu gihe cyashize.
Kuva impanuka yo ku Cyumweru yaba, imigabane ya Boeing yatakaje nibura 10% by’agaciro kayo ku isoko, bingana nibura na miliyari 25 z’amadolari ya Amerika.
Ibihugu birenga 50 birimo u Rwanda, Tunisia na Ethiopia nibyo byamaze gukumira izi ndege.
Sosiyete nyarwanda y’Indege, RwandAir, mu rwego rwo kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi, uyu mwaka yateganyaga kugura indege enye nshyashya zirimo Airbus A330 ebyiri n’izo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ebyiri.
Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX ni ubwoko bushya bwa Boeing zifite moteri ebyiri. Zirimo MAX7, MAX8, MAX9 na MAX10. Zishobora gutwara hagati y’abantu 138 na 204, zikaba zagenda ingendo ngufi n’ingendo ndende.
Kugeza ubu Boeing imaze kugurisha indege 350 naho ibigo birenga 60 hirya no hino ku isi bimaze gutumiza izi ndege 5000.
RUGENDO
rarya u Rwanda rufite indege zingahe zubu bwoko 737 M800??
rwatumijeho zingahe???business nuko ikorwa !!!
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Mwakoze Kuzikumira Murwanda, Ntizigiye Kutumaraho Abantu