Urubuga rwa Internet Ikiriho cyari gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Leta y’ u Burundi iyobowe Perezida Pierre Nkurunziza cyahagaritswe.
Icyemezo gihagarika iki gitangazamakuru Ikiriho News cyafashwe n’ Umucamanza Mukuru wa Repubulika y’ U Burundi, Sylvestre Nyandwi, nk’ uko byagaragajwe mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse kuwa 12 Ukwakira 2018 agashyikiriza kopi yayo Perezida w’ Inama y’ Igihugu y’ Itangazamakuru(CNC).
Ikiriho ni kimwe mu binyamakuru byari bisanzwe bikorana bya hafi na Leta y’ u Burundi iyoborwa na CNDD/FDD ariko byaje kugirana ibibazo by’ ingutu kuva igihe abaturage bakoraga imyigaragambyo bamagana ivugururwa ry’ Itegekonshinga.
Nk’ uko byatangajwe n’ikinyamakuru UBM News, ngo mu mpera z’ umwaka wa 2015, Ubuyobozi Bukuru bw’ Ikinyamakuru Ikiriho bwahinduye icyerekezo bwiyemeza gukora kinyamwuga aho cyagiye gitangaza ihohoterwa ndetse n’ ubwicanyi bwagiye bukorwa n’ inzego z’ umutekano za Leta cyane cyane urwego rw’ iperereza, Service National des Reinsegnements (SNR).
Igihugu cy’ u Burundi cyakomeje kujya mu icuraburindi kuva aho Perezida ahatswe guhirikwa ku butegetsi abakekwaga kumugambanira benshi bahise bahunga abandi batabwa muri yombi ndetse n’ abanyamakuru bakomeza gubura ubwisanzure bwo gukora umwuga wabo.
Inzobere mu ishami ry’ itangazamakuru basanga amasosiyete atanga umuyoboro wa internet aribo nyirabayazana, kuko akoreshwa na Leta ikabategeka kuzamura ibiciro bityo bagaca intege abashoramari.
Radio RPA, Groupe de presse Iwacu, Radio Isanganiro ndetse n’ Urubuga Ikiriho yari isanzwe ikorana na Leta ni bimwe mu bitangazamakuru byagiye bihura n’ iki kibazo. Uretse ibi binyamakuru bikorera mu Burundi, ibindi mpuzamahanga nka RFI, BBC, VOA,…mu Gicurasi byari byabujijwe gutara amakuru kuri ubu butaka.
Aya makuru yemeza kandi ko iyo abasomyi bagerageje gufungura imbuga za Radio Isanganiro ndetse na Ikiriho batabona ubutumwa ahubwo babona ibara ry’ ubururu ryijimye.
Sema~halelua
nkurunziza arabeshya ubwobugomebwe buzamugaruka
RUGENDO
RARYA BBC GAHUZA IKORERA MU RWANDA??
NIMUNYUBUTSE!!!!
Kalisa
Bbc niyabongereza yumvikana mu bwongereza singombwa ko yumvikana mu Rwanda.