• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Editorial 12 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urubuga rwa Internet Ikiriho cyari gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Leta y’ u Burundi iyobowe Perezida Pierre Nkurunziza cyahagaritswe.

Icyemezo gihagarika iki gitangazamakuru Ikiriho News cyafashwe n’ Umucamanza Mukuru wa Repubulika y’ U Burundi, Sylvestre Nyandwi, nk’ uko byagaragajwe mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse kuwa 12 Ukwakira 2018 agashyikiriza kopi yayo Perezida w’ Inama y’ Igihugu y’ Itangazamakuru(CNC).

Ikiriho ni kimwe mu binyamakuru byari bisanzwe bikorana bya hafi na Leta y’ u Burundi iyoborwa na CNDD/FDD ariko byaje kugirana ibibazo by’ ingutu kuva igihe abaturage bakoraga imyigaragambyo bamagana ivugururwa ry’ Itegekonshinga.

Nk’ uko byatangajwe n’ikinyamakuru UBM News, ngo mu mpera z’ umwaka wa 2015, Ubuyobozi Bukuru bw’ Ikinyamakuru Ikiriho bwahinduye icyerekezo bwiyemeza gukora kinyamwuga aho cyagiye gitangaza ihohoterwa ndetse n’ ubwicanyi bwagiye bukorwa n’ inzego z’ umutekano za Leta cyane cyane urwego rw’ iperereza, Service National des Reinsegnements (SNR).

Igihugu cy’ u Burundi cyakomeje kujya mu icuraburindi kuva aho Perezida ahatswe guhirikwa ku butegetsi abakekwaga kumugambanira benshi bahise bahunga abandi batabwa muri yombi ndetse n’ abanyamakuru bakomeza gubura ubwisanzure bwo gukora umwuga wabo.

Amakuru dukesha RPA yemeza ko mu Burundi, muri iki gihe ibitangazamakuru byinshi bikomeje guhagarikwa ku buryo abasomyi babyinubira, bityo Leta ikabigerekaho amakosa bikanabiviramo gufungwa.

Inzobere mu ishami ry’ itangazamakuru basanga amasosiyete atanga umuyoboro wa internet aribo nyirabayazana, kuko akoreshwa na Leta ikabategeka kuzamura ibiciro bityo bagaca intege abashoramari.

Radio RPA, Groupe de presse Iwacu,  Radio Isanganiro ndetse n’ Urubuga Ikiriho yari isanzwe ikorana na Leta ni bimwe mu bitangazamakuru byagiye bihura n’ iki kibazo. Uretse ibi binyamakuru bikorera mu Burundi, ibindi mpuzamahanga nka RFI, BBC, VOA,…mu Gicurasi byari byabujijwe gutara amakuru kuri ubu butaka.

Aya makuru yemeza kandi ko iyo abasomyi bagerageje gufungura imbuga za Radio Isanganiro ndetse na Ikiriho batabona ubutumwa ahubwo babona ibara ry’ ubururu ryijimye.

 

2018-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Editorial 09 Oct 2019
Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Editorial 04 Jun 2024

3 Ibitekerezo

  1. Sema~halelua
    October 13, 201810:24 am -

    nkurunziza arabeshya ubwobugomebwe buzamugaruka

    Subiza
  2. RUGENDO
    October 13, 20187:18 pm -

    RARYA BBC GAHUZA IKORERA MU RWANDA??
    NIMUNYUBUTSE!!!!

    Subiza
    • Kalisa
      October 14, 20187:17 pm -

      Bbc niyabongereza yumvikana mu bwongereza singombwa ko yumvikana mu Rwanda.

      Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma
POLITIKI

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Editorial 15 Feb 2018
Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya  Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi
ITOHOZA

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Editorial 03 Dec 2016
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin
POLITIKI

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Editorial 04 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru