• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.
Abayobozi n'abanyamakuru 8 ba Red Pepper

Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Editorial 03 Dec 2017 ITOHOZA

Abanyamakuru ba Red Pepper yandikirwa muri Uganda bakomeje gutakamba nyuma c’icyumweru gisaga  8 muri bo batawe muri yombi, harimo n’abayobozi b’iki gitangagaza makuru.

Red Pepper yanditse inkuru ivuga ko Perezida Yoweri Museveni yari mu migambi yo kuvana ku butegetsi Perezida w’URwanda Paul Kagame.

The Standard yo ivuga ko abantu bo mu butasi mu Mujyi wa Kampala bemeza ko gufunga ikinyamakuru Red Pepper biherutse, bidafite aho bihuriye n’inkuru cyanditse ku Rwanda na Uganda ahubwo ko byaturutse ku kuba cyaratinyutse guhishura umugambi mubisha ucurirwa u Rwanda wari waragizwe ibanga.

Bati “Red Pepper yazize guhishura ukuri iyi ngoma ya Kampala ishaka guhisha abaturage.”

Iki kinyamakuru cyanditse inkuru ivuga ko hari umugambi uri gucurwa na Perezida Museveni ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyuma yayo, abayobozi b’icyo kinyamakuru barafunzwe.

Bivugwa ko iyi migambi yose iri gucurirwa muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’iperereza zayo zikoresha abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu kurushinja “guhohotera impunzi, gushimuta no kuneka”, igamije kurugaragaza nka leta ishotorana.

Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi barwo bari mu ishyaka RNC.

Ibi bibaye mu gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda imaze igihe ki​tari gito​ ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda​​, bihereye no mu itangazamakuru.

Mu bikorwa bindi bifatwa nk’ubushotoranyi Uganda iherutse gukora harimo kwirukana Abanyarwanda barenga 90 bari bariyo mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje bikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye.

Hashize iminsi kandi Umunyarwanda René Rutagungira ashimutiwe i Kampala muri Uganda aho yakoreraga ubucuruzi, nyuma aza kugaragara yaramugaye kubera iyicarubozo ndengakamere yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

 

2017-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Editorial 24 Jan 2019
Himbara  ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Editorial 28 Apr 2019
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Editorial 21 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha
POLITIKI

Ambasaderi Charles Kayonga Yahishuye Ko Perezida Kagame Ategerejwe I Beijing Mu Kwezi Gutaha

Editorial 31 Aug 2018
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Editorial 18 Feb 2022
Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye
Amakuru

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Editorial 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru