Abanyamakuru ba Red Pepper yandikirwa muri Uganda bakomeje gutakamba nyuma c’icyumweru gisaga 8 muri bo batawe muri yombi, harimo n’abayobozi b’iki gitangagaza makuru.
Red Pepper yanditse inkuru ivuga ko Perezida Yoweri Museveni yari mu migambi yo kuvana ku butegetsi Perezida w’URwanda Paul Kagame.
The Standard yo ivuga ko abantu bo mu butasi mu Mujyi wa Kampala bemeza ko gufunga ikinyamakuru Red Pepper biherutse, bidafite aho bihuriye n’inkuru cyanditse ku Rwanda na Uganda ahubwo ko byaturutse ku kuba cyaratinyutse guhishura umugambi mubisha ucurirwa u Rwanda wari waragizwe ibanga.
Bati “Red Pepper yazize guhishura ukuri iyi ngoma ya Kampala ishaka guhisha abaturage.”
Iki kinyamakuru cyanditse inkuru ivuga ko hari umugambi uri gucurwa na Perezida Museveni ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyuma yayo, abayobozi b’icyo kinyamakuru barafunzwe.
Bivugwa ko iyi migambi yose iri gucurirwa muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’iperereza zayo zikoresha abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu kurushinja “guhohotera impunzi, gushimuta no kuneka”, igamije kurugaragaza nka leta ishotorana.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano zigaragaza ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane ko n’ubusanzwe u Rwanda rutishimiye kuba igihugu nka Uganda cyacumbikira abarwanya ubutegetsi barwo bari mu ishyaka RNC.
Ibi bibaye mu gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda imaze igihe kitari gito ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda, bihereye no mu itangazamakuru.
Mu bikorwa bindi bifatwa nk’ubushotoranyi Uganda iherutse gukora harimo kwirukana Abanyarwanda barenga 90 bari bariyo mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje bikurikiye ibindi bikorwa bitandukanye.
Hashize iminsi kandi Umunyarwanda René Rutagungira ashimutiwe i Kampala muri Uganda aho yakoreraga ubucuruzi, nyuma aza kugaragara yaramugaye kubera iyicarubozo ndengakamere yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.