Ntihashize iminsi myinshi uyu mugabo wiyita ko arwanya ubutegetsi mu Rwanda yongeye guseba aho yihanukiriye akemeza ko umugabo ushakishwa n’ubutabera mu Rwanda kubera ibyaha by’ubujura uherutse gufatirwa mu gihugu cy’u Burundi ari umusirikare w’intasi w’u Rwanda woherejwe muri kiriya gihugu kuneka. Akanongeraho ko yamukoreshe.
Uyu mujura wafatiwe mu gihugu cy’u Burundi witwa RUCYAHINTARE Cyprien akitwa intasi y’u Rwanda ariko mubyo yabajijwe byose akaba ntacyo yigeze asubiza kiricyo, uretse kuvuga ko ari umusilikare ukorera mu kigo cya gisilikare cya Gabiro ( atanazi aho giherereye ) ese umusirikare wafashwe akemera kujya imbere y’itangazamakuru akabazwa battalion yabarizwagamo akayiyoberwa, wamubaza umwe mubayobozi be akabayoberwa ubwo koko wamwita umusirikare?
Kurundi ruhande umwe mubiyita ko barwanya ubutegetsi mu Rwanda akaba ari Major Rutayomba Theogene ati ‘’uyu RUCYAHINTARE ndamuzi neza. Amazina si aye uyu ni officier ashobora kuba ari major mu ngabo z’u Rwanda!!!’’ nawe urebye iyi mvugo y’uyu ngo ni Major Theogene ( uwahoze ari Edc ( Aide de Camp) wa Kayumba Nyamwasa) ubwayo ihita yerekana ko atazi ibyo avuga uti gute? None se ko mu mvugo ye ko yamaze kwemeza neza ko amuzi ni gute wamenya umuntu neza warangiza ntumenye ipeti afite? ntumenye izina rye nyaryo ? Ibi ubwabyo bihita byerekana ko atamuzi habe na gato ahubwo aba yavuze ibintu nkibyo kugira ngo acange abantu babisoma ndetse nabamuzi bahite bemera ko aribyo kuko ariwe wabivuze.
Uyu Rucyahintare wavutse 1994 akavuka ku babyeyi aribo NSABIMANA Esdras na NYIRANGENDAHIMANA iwabo bakaba bavuka ari abana 8 we akaba abanziriza bucura urebye igihe Rutayomba yaviriye mu Rwanda ni ukuvuga ko yagiye uyu Rucyahintare afite imyaka itari hejuru yi 10!, ese koko Rutayomba yaba amuzi ari umusirikare uri ku rwego rwa majoro yaravuye mu Rwanda uwo musore afite imyaka itarenze 10? Usibye nawe ndahamya ko mu gisirikare cyo mu Rwanda nta muntu w’imyaka 22 uri ku rwego rwaririya peti.
Major Theogene Rutayomba ni muntu ki ?
Major Theogene Rutayomba we n ‘umugore we Chantal bateye Mukuru wa Chantal 25 millions Chantal ahita ajya muri America aho bahora ba bundabunda.
Bakigera muri America bateye undi mugabo witwa Aloys 25000$ bamugurisha imodoka batari bakarangije kwishyura muri bank. Ariko kuko yabahaye cash imodoka yarayitwaye aza kugira ibibazo nyuma na bank. Nibwo bagiye mu nkiko karahava!
Ariko Major Theogene aza gutsindwa urukiko rumutegeka kuzishyura 50000$. Aho agiye gukora hose bamwishyuza bamukuraho cash bugacya akahava akajya ahandi.
Ushaka kumenya ayo makuru azabaze Musanzire wa Theogene cg Mukuru w’ umugore we. Muri America naho azabaze uwitwa Aloys.
Theogene yabaye Edc wa Kayumba ubu akaba atunzwe no gutwara “trucks” niyo mpamvu iyo avugira kuri radio itahuka biguma bicika…. iyo avuga ibyagisirikare wumva nta confidance afite ukibaza uko yabaye Major bikakuyobera.
Mukiganiro cy ubushize yavuze ko yakoresheje uriya musore wiyita umusirikare watorokeye iburundi. Kandi ngo yari Officier! Icyo kiganiro cyabaye ku wa 6 hanyuma mwumve ikiganiro cyatambutse kuri facebook uwacyumvise wese yarasetse aratembagara… wumva Major uko yinyuramo!! ndabizi ibyo biganiro bashobora kubisiba.
Papa wuyu Rucyahintare akaba ariwe wadutangarije ko umusore atigeze aba umusirikare ahubwo yarabeshejweho no kwiba aho yabivuze muri aya magambo ‘’ Nsabimana avuga ko umuhungu we akazi kari kamutunze ari ukwiba, nta gisirikare yigeze. Yavuze ko ubwa mbere yibaga inkoko, nyuma yiba ihene, kugeza ubwo Se yiyemeje gutekesha abana be, ngo uzongera kurihishwa azakore mu bye yishyure.
Mu Ugushyingo kwa 2015, Rucyahintare yakurikiranyweho inkiko icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ubwo we n’undi mugenzi we bapfumuraga inzu y’umutarage witwa Nyirahabimana Athanasie bakamwiba amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda.
Bwa mbere Polisi yamutaye muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Batima mu Murenge wa Rweru, nyuma aza gufungirwa no ku ishami rya Polisi rya Nyamata aho yavuye ashyikirizwa urukiko nyuma narwo rumushyikiriza Abunzi.
Uru rubanza rwaje gucibwa n’Abunzi, Rucyahintare aratsindwa asabwa kwishyura, aheraho agurisha ibye kugira ngo abone inyishyu.
Nsabimana avuga uburyo umuhungu we Rucyahintare yarangwaga n’imico itari myiza yagize ati “Ubwo arambwira ati njyewe mpa amafaranga, mpa ahongaho ibihumbi 70 nigarurize isambu kuko nari mfite andi. Nti uragaruza isambu se ninjye wayihaye? Ati byihorere amafaranga nzayiha. Bukeye nibwo yanteye nijoro, antwara umufuka w’ibishyimbo, hashize iminsi numva ngo Sipiriyani yaragiye ntawe uhari.”
Uyu musaza yakomeje agira ati “Ntabwo namubaraga mu bandi bana. Ntabwo nari gusiga ntegetseho ngo nsohoke. Mu bana banjye niwe wananiye. Naho ibyo bavuga ngo ni umusirikare, nta busirikare bwe nzi. Oya, ntabwo nzi rwose.”
Uramutse urebye ibyo se umubyara amutangazaho ubwawe wahita wibaza uti ese koko Theogene azi uyu musore kurusha se umubyara hamwe n’abavandimwe be?
Abanyarwanda dukwiye gukanguka tukirinda aba bagabo biyita ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuko icyo bagamije ni ukutuyobya no gushaka amaramuko, icyakagaragaza isura mbi y’u Rwanda cyose bakijya inyuma kuko baba baharanira inyungu zabo bwite.
Ubwanditsi