Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje ko yatandukanye na rutahizamu ukina aciye ku ruhande, Byiringiro Lague.
Ibi bije nyuma yaho uyu mukinnyi wari watangajwe mu ntanguriro za 2023 ko azayikinira mu gihe cy’imyaka ine.
Gusa mu minsi ishize akaba yaragiye agorwa no kubona umwanya ubanzamo akaba aribyi byatumye habaho gusesa amasezerano.
Binyuze ku rubuga rwa X, iyi kipe yagize iti “Sandvikens IF na Lague Byiringiro bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano hakiri kare.”.
“Tugushimiye mu gihe wari mu ikipe ya Sandvikens IF ndetse no kukwifuriza amahirwe aho uzakomereza.”
Byiringiro Lague w’imyaka 24 atandukanye n’iyi kipe yatwaranye nayo igikombe cyo mu kiciro cya Gatatu bakabona itike yo gukina ikiciro cya Kabiri.
Lague avuye muri iyi kipe asizemo undi munyarwanda Yannick Mukunzi utarimo gukina muri iyi minsi kubera ikibazo cy’Imvune yagize.