• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Editorial 31 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Muri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, muri Kigali Arena hasozwaga irushanwa rya Basketball Africa League ryahuzaga amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika , ni irushanwa ryatangiye tariki ya 16 kugeza kuya 30 Gicurasi 2021 ryasojwe ikipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri itwaye igikombe nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76-63.

Muri uyu mu kino wa nyuma, ikipe ya Zamalek ntabwo yatangiye neza kuko ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tuniziya yatsinze agace ka mbere ku manota 22 kuri 17 ya Zamalek, gusa mu gace ka kabiri ikipe yo mu Misiri ya Zamalek yagatsinze ku manota 27 kuri 20, bityo amakipe ajya kuruhuka ikipe ya Zamalek ikoze amanota 44 kuri 42 ya US Monastir.

Amakipe yombi avuye kuruhuka habayeho guhatana cyane kuko hakozwe amanota makeya ku mpanze zombi ubwo bakinaga agace ka gatatu, kuko ikipe ya Zamalek yakoze amanota 11 ku manoya 9 ya Monastir, mu gace ka kane nibwo Zamalek yagaragaje imbara nyinshi kuko yakoze amanota 21 kuri 12 ya Monastir bityo umukino wose urangira ikipe y’abanya Misiri ya Zamalek ikoze amanota 76 kuri 63 ya US Monastir.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Wallace Walter Hodge wa Zamalek, ahabwa igihembo cyitiriwe Hakeem Olajuwon nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 15,5, impuzandengo y’imipira yatanze kuri bagenzi be ikavamo amanota ingana na 5,7 no gusama imipira yahushijwe n’ikipe bahanganye ku mpuzandengo ya 5.

Mugenzi we bakinana, Anas Osama Mahmoud yabaye umukinnyi witwaye neza mu kugarira, ahabwa igihembo cyitiriwe Dikembe Mutombo mu gihe Makrem Ben Romdhane wa US Monastir yahawe icy’umukinnyi wagaragaje koroherana cyitiriwe Manute Bol.

Mu wundi mukino wabanje wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97 kuri 68.

2021-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Editorial 13 Jul 2017
Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Editorial 14 Jul 2024
Rayon Sports yanganyije  na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Editorial 07 May 2018
Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Editorial 03 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli  azatabarizwa mu Rwanda
ITOHOZA

Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda

Editorial 05 Jan 2017
Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha
Amakuru

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Editorial 29 Dec 2021
FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!
Amakuru

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru