Kuri uyu wa Mbere ubwo yarahiriraga kuzayobora Liberia, Georges yabwiye abaturage ko ikizere bamugiriye bakamutora kitazara amasinde, ko ibyo yabasezeranyije harimo no kugabana ubukene azabishyira mu bikorwa.
Abaturage bishimye barasakuza cyane biba ngombwa ko Perezida w’urukiko rw’Ikirenga wari kurahiza Weah abiyama. Yarahiriye kuri Stade nkuru yitiriewe Samuel Doe wayoboye Liberia.
Stade yari yatatswe amabara y’idarapo ry’igihugu ariyo Umutuku, Umweru n’Ubururu. Yari yicaranye na Ellen Johnson Sirleaf icyuye igihe wamuhaye inkoni y’ubuyobozi .
Umuhango wo kurahira kwa Georges Weah witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Faure Gnassingbé wa Togo, Nana Akufo-Ado wa Ghana, Ali Bongo wa Gabon, Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville na Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali.
Abaturage benshi batabiriye umuhango wo kurahira kwa Georges Weah bishimira ko yatowe kandi agiye kuzana ibisubizo bamaze igihe bategereje.