Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe imicungire y’amasoko ya Leta ‘RPPA’ kiravuga ko ikoranabuhanga rishya bise ‘Umucyo’ ryifashishwa mu gupiganirwa amasoko ya Leta ririmo kurandura ruswa n’abandi makosa ayishamikiyeho yavugwaga mu mitangire y’amasoko ya Leta.
Nyuma yo gutanga ikizere mu kiciro k’igeragezwa (pilot phase) cyabaye umwaka ushize , umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gupiganirwa amasoko ya Leta uzwi nk’UMUCYO ubu uri mu mwaka wawo wa mbere.
Ubu, ba rwiyemezamirimo bahatanira amasoko ntabwo bakijyana inyandiko zipiganwa ku biro runaka, ubu bikorerwa kuri internet.
Sibomana Celestin ushinzwe kongerera ubushobozi abakozi muri ‘RPPA’ avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga ritaratangira gukoreshwa n’ibigo byose bya Leta ngo nko mu mwaka utaha rizaba ririmo rikoreshwa hose, kandi riri gutanga umusaruro mwiza cyane.
Sibomana avuga ko iri koranabuhanga ryazanye umuco mu mitangire y’amasoko kuko ubu rwiyemezamirimo atagihura n’abashinzwe isoko.
Ati “Ntabwo hazongera kubaho ubwiru hagati ya ‘procurement officer’ na rwiyemezamirimo, kubera ko nutegura ‘tender document’ uzayishyira muri ‘system’ buri wese arayibona kandi ibyo umwe abonye ni byo n’undi abona.”
Gushyira inyandiko zihatanira isoko muri system bimara iminsi 30 gusa iyo uwatanze isoko adasabye ko yongera, ku munsi wa 30 inyandiko zipiganirwa isoko “bids” zose zihita zifungura (opening) ku buryo buri wese abona ibikubiye muri “bids” zose zakozwe.
Sibomana akavuga ko ibi byatumye n’iyo ushinzwe isoko yaba afite uwo ashaka guha amahirwe yo gutsindira isoko bidakunda kuko buri wese aba yabonye “bid” buri rwiyemezamirimo yakoze kandi ngo uburyo “system” yubatse nta muntu ushobora kubona ikiri muri “bids” mbere y’uko umunsi ugera zikifungura.
Ndetse ngo na ‘bid’ yageze muri ‘system’ ntacyo ushobora kuyihinduraho ngo ugire icyo ukuramo cyangwa ngo ugire icyo wongeramo.
Ati “Biri kugabanya ruswa, ruswa ishoboka kubera ko abantu bahuye. Nonese ruswa uzayishyira muri system? Ntabwo tuvuze wenda ko yavaho 100% ariko amahirwe washakaga guha umuntu ntazashoboka kuko uzashaka kuyaha umuntu usange hari undi umurusha ibyo bintu kandi wamaze kubishyira muri ‘system’ kandi ntuzabivanamo.”
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko uyu mwaka wa mbere bakoresheje iyi ‘system’ mu nzego zose za Leta nurangira aribwo bazamenya ibibazo byose bikiyirimo.
Ati “Ntabwo twavuga ko ruswa yacitse 100%, Oya,…kuko haracyari igice cya ‘contract management (gucunga amasezerano)’ cyo giracyakorwa n’abantu bari kumwe, abantu barahura bajyana kuri ‘field’,…ibyo bazavugana ntabwo uzaba uhari icyo ubona ni raporo gusa.”
RPPA ivuga ko inzira yo kuva ku itangazwa ry’isoko kugera hasinywa amasezerano ishobora kuvamo ruswa burundu kubera ikoranabugahanga, ndetse ngo batangiye no kwiga uburyo no mu micungire y’amasezerano (ibikorwa) naho yaranduka.