Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu minsi ishize yatangaje ko urubyiruko rw’iryo shyaka, ruzwi nk’ Imbonerakure, ruzajya ruhabwa imyitozo, zikoherezwa muri Kongo kugirango nazo zibone ku mafaranga Perezida Tshisekedi agenera abasirikari b’Abarundi bari muri icyo gihugu.
Hashize ibyumweru bitatu iyo myitozo itangiye mu Cibitoke, mu gice cy’uburengerazuba bw’u Burundi, nk’uko bitangazwa n’abaturage bahaye amakuru ikinyamakuru SOS Media.
Ayo mahugurwa ya gisirikare ahabwa Imbonerakure zaturutse mu mirenge itandukanye y’intara ya Cibitoke, nk’uko abaturage babitangarije SOS Media, nizirangiza imyitozo zikazoherezwa gufasha abasirikari b’Abarundi mu kurwanya M23, nubwo urugamba rutaboroheye kuko abenshi bafatwa bugwate abanda bakicwa.
Ingabo z’u Burundi zifatanya ni’za Kongo zizwi nka FARDC, iza SADC, Mai Mai, Wazalendo na FDLR.
Ababyeyi mu Burundi barahangayitse kuko ntibahabwa amakuru y’abana babo, ndetse n’abafite abafasha ntibabwirwa ubutumwa abo basirikari bagiyemo. Iyo bazanye imirambo bavuga ko bapfuye bakorera igihugu. Abo M23 ifatira ku rugamba ikaberekana, Leta y’u Burundi irabihakana, ikavuga ko ari abo muri RED-Tabara bafatanya na M23.
Ntabwo igihugu cy’u Burundi cyigeze gihakana ko gifite ingabo muri Kongo aho bagiye kurwanya umutwe wa M23 bakurikiye amafaranga.
Baje guhura n’ibibazo bikomeye ubwo bemereraga Tshisekedi ko bazahagarika M23 ntimanuke muri Kivu y’amajyepfo, ndetse bafata umusozi wa Muremure ngo barase M23 bayireba mu mutwe.
Nyamara aho kurasa M23, Abarundi basize inkuru kuri uyu musozi, kuko utarapfuye yisanze muri M23.
Imiryango myinshi ifite abantu bapfiriye ku rugamba yabujijwe kubunamira.
Ingabo z’u Burundi zifatanyije na FDLR, zahohoteye abaturage nk’uko byagiye bivugwa kenshi mu maraporo menshi y’imiryango idafite aho ibogamiye.
Umwaka ushize, umutwe wa Politiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Burundi, MAP-Burundi Buhire, wasabye Perezida Evariste Ndayishimiye kubwiza ukuri abaturage ku basirikare b’icyo gihugu bakomeje kugwa ku rugamba muri Kongo, barwanira igihugu kitari icyabo.
Mu gihe havugwa amakuru y’abasirikari b’Abarundi bashiriye muri Kongo, abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko hoherezwa imbonerakure kugirango zigabane amafaranga atangwa na Kongo, aho gutoranya no kohereza abasirikari bafite ubunararibonye mu kurwana.
Mu mezi abiri ashize, urukiko rwa gisirikari mu Burundi rwakatiye abasirikare b’Abarundi barenga 270 igifungo cy’imyaka iri hagati ya 22 na 30, nyuma yo kwanga kurwana ku ruhande rwa FARDC, no guhangana n’umutwe wa M23.
Urukiko rwa Rutana rwaburanishije urwo rubanza hagati y’itariki ya 18 na 22 Kamena 2024, rutangaza ibihano tariki 25 Kamena. Abo basirikare bashinjwe gusuzugura amabwiriza ya gisirikare.
Nk’uko ibinyamakuru byo mu Burundi byabitangaje, urukiko rwagize abere abasirikare babiri, mu gihe abahamijwe icyaha bategetswe kwishyura amande angana n’ amadolari y’Amerika 500, buri wese.
Abo basirikare bahamwe n’icyaha bafashwe bafungirwa muri gereza zitandukanye kuva mu mpera za 2023, nyuma yo kwanga kurwana na M23. Mu kwezi kwa Gicurasi, bimuriwe muri gereza ya Rutana mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burundi.
Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko mu mpamvu zatumye abasirikare b’Abarundi bananirwa kurwana mu burasirazuba bwa Kongo, harimo kuba barinjiye mu gisirikare hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo, atari ukurwana intambara zidasobanutse. Ntabwo babona impamvu yo kwinjira mu ntambara hagati y’Abanyekongo ubwabo
Perezida Ndayishimiye ubu noneho rero aratoza imbonerakure yijeje akayabo. Inyota y’ifaranga ibohereje gufumbira ibihuru byo.muri Kongo.