• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Editorial 08 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abagabo babiri bakekwaho kuba mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure guhera mu mpera z’iki cyumweru gishize bafungiye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale iri mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufatwa bafata amafoto y’impunzi z’Abarundi zo muri iyi nkambi zijya mu gikorwa cyo kwibaruza.

Amakuru aturuka mu Nkambi ya Nakivale agera ku kinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru, ngo umwe mu batawe muri yombi aba I Kampala, mu murwa mukuru wa Uganda. Mu gihe rero ngo kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize impunzi zajyaga kwibaruza, zabonye umusore uri gufotora ariko yibanda ku mpunzi z’Abarundi.

Nyuma yo kumukeka, yatawe muri yombi yamburwa telephone yakoreshaga basanga amaze koherereza ayo mafoto indi mpunzi y’Umurundi uba mu Nkambi ya Nakivale, wari wamaze kumushimira akazi arimo gukora.

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru aragira ati: “Umwe mu bashinzwe kubarura yabonye hari umuntu wafataga amafoto buri kanya. Ubwo yabimenyesheje izindi mpunzi. Bamufashe, twabonye ko yari yamaze kohereza amafoto menshi. Abo bantu uko ari babiri batawe muri yombi na polisi. Bafungiye muri kasho iri mu nkambi.”

Impunzi z’Abarundi ziranavuga ko aba bantu bacengezwa mu nkambi n’intumwa z’u Burundi zifite umugambi wo guteza umutekano mukeya mu nkambi.

Bati: “Baraza bakibaruza nk’impunzi mu gihe mu by’ukuri bari mu butumwa. Izi mbonerakure ni intumwa za guverinoma y’u Burundi nubwo zimaze igihe muri iyi nkambi.”

Hagati aho haravugwa ko hashyizweho itsinda rigizwe n’impunzi z’Abarundi rigiye gukurikiranira hafi iyi dosiye.

 

2018-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Politiki y’interahamwe n’ibigarasha ni nk’uburozi bucuruzwa ngo bwice abazima, ikwiye kwamaganwa ; Rusesabagina utanga amapeti ashuka abantu azi nuko akurikirana ?

Editorial 22 Jul 2020
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024
Uganda ati : “ukwihanangirizwa kwa nyuma” Icyo bisobanuye

Uganda ati : “ukwihanangirizwa kwa nyuma” Icyo bisobanuye

Editorial 30 May 2019
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Editorial 02 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum
Mu Rwanda

I Dakar : Perezida Kagame yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum

Editorial 10 Mar 2016
Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Editorial 29 Sep 2021
Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC
Amakuru

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC

Editorial 24 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru