Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika (agera muri miliyari 104 Frw), azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, gikomeje kwibasira Isi.
Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.
IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugaragara, bikazagera no ku cyerekezo cya hafi ibihugu byari bifite. Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Byitezwe ko aya mafaranga azunganira ingufu z’ubuyobozi mu guhagarika igabanuka ry’ubwizigame mu mafaranga y’amahanga akenerwa, no kunganira ingengo y’imari mu kongera amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo no kugabanya ingaruka cyagira ku bukungu. Aya mafaranga kandi byitezwe ko asembura izindi nkunga z’amahanga, cyane cyane mu buryo bw’impano.
Nyuma y’ibiganiro byemerejwemo ayo mafaranga, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya IMF, Tao Zhang, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ku buryo byari kugira ingaruka ku mafaranga igihugu cyinjiza n’ayo gikeneye gukoresha.
Ubwo Coronavirus yatahurwaga mu Rwanda, hafashwe ingamba zo kuyikumira zirimo gufunga imipaka, ingendo n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo ingaruka za Coronavirus zageze ku bikorwa byose bibyara inyungu. Bitewe n’ibibazo bijyana n’iki cyorezo no kuba nta wamenya igihe kizarangirira, ingaruka zishobora gukomeza kwiyongera.
Zhang yakomeje ati “Inkunga ya IMF binyuze mu nguzanyo zihutirwa izafasha mu kugabanya igitutu COVID-19 ikomeje gushyira ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga akenerwa mu ivunjisha, kandi izatanga ubushobozi bukenewe cyane mu rwego rw’ubuzima, ku ngo n’ibigo byagizweho ingaruka n’ibi bibazo. Ikwiye kandi kuba nk’intangiriro y’abaterankunga.”
IMF inatanga inama ko mu mikoreshereze y’imari, amafaranga aba akwiye kwifashishwa mu bintu byihutirwa, ariko ntihanibagirane izindi nzego z’ingenzi mu buzima bw’abaturage.
Aya mafaranga yemejwe mu gihe umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 82.
Ku rwego mpuzamahanga, abamaze kwandura Coronavirus bamaze kurenga miliyoni imwe, abamaze gupfa ni ibihumbi 53 naho abamaze gukira ni ibihumbi 212.
Src: IGIHE