Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’umuyobozi wawo, Nyamulinda Pascal, kuri uyu wa 15 Werurwe riravuga imihanda izaba yemerewe gukoreshwa n’abafite ibinyabiziga ubwo mu Rwanda hazaba habera Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iri tangazo rikaba rikomeza rivuga ko ibi bitewe na gahunda y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe I Kigali kandi ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu, guhera itariki 19 kugeza ku itariki 22 Werurwe.
Umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege i Kanombe (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Remera-Kigali Convention Centre-Sopetrade-Hotel Mille Collines-Serena Hotel) uzaba ukoreshwa n’abashyitsi nk’uko itangazo rivuga.
Naho abatwara ibinyabiziga, barasabwa gukoresha imihanda ikurikira; Abaturutse mu mujyi berekeza mu bice bya Remera na Kanombe bakoresha imihanda: Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko.”
Aba bashobora no gukoresha umuhanda Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.
Iyi nama biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu 26, ikaba igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano y’isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.