Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko imirimo yo kuvugurura umupaka wa Gatuna iri kugana ku musozo.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri Richard Sezibera yagize ati “Nasuye umupaka wa Gatuna. Imirimo ni nk’aho yarangiye ku ruhande rw’u Rwanda.”
Minisitiri Sezibera yagaraje ko byaba byiza ko ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere byanakorwa no ku ruhande rwa Uganda, dore ko umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Minisitiri Sezibera ati “Ndizera ko imirimo irushaho kwihutishwa ku ruhande rwa Uganda kugirango umupaka wongere ukore nk’uko byahoze mu gihe cyumvikanyweho mu nama y’umuhora wa ruguru.”
umupaka wa Gatuna, ibintu bituma ubu uri gukora ku kigero cya 30%.
Mu kwa Gatatu uyu mwaka, Uganda yareze u Rwanda gufunga umupaka warwo, ivuga ko byatumye imodoka nini zitemererwa kwinjira mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusobanura ko icyabaye ari uko hari gusanwa
Icyo gihe kandi u Rwanda rwashyize hanze itangazo rigaragaza indi mihanda n’imipaka yakoreshwa, mu gihe imirimo ku mupaka wa Gatuna iri kugana kumusozo.
Amakamyo yose yasabwe kunyura ku mupaka wa Kagitumba na Mirama.
rwasubutare
Uganda iba yibwira ko dukora mukajagari nkabo? Niba hari impamvu ituma ibintu bibanza gukorwa neza ngo binozwe, umupaka urafungwa…..