Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubucamanza bw’u Bufaransa buheruka gutangaza ko bwahagaritse iperereza ku ruhare rw’ingabo zabwo mu bwicanyi bwakozwe mu Bisesero, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abarokotse Jenoside, banenze kuba iri perereza ryarahagaze bamwe mu bari bayoboye ingabo z’u Bufaransa badahaswe ibibazo.
Ikinyamakuru Mediapart cyatangaje ko muri Nyakanga ari bwo abacamanza b’urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu i Paris bahagaritse iperereza.
Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, umuryango Survie, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH na LDH) n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari muri Opération Turquoise gutererana ku bushake abatutsi bari mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994.
Bavuga ko abasirikare b’Abafaransa kuwa 27 Kamena 1994 bijeje abatutsi kubarinda nyamara bakahagera kuwa 30 Kamena, bagasanga interahamwe zamaze kwica bamwe.
Abarokotse n’iyi miryango kuri uyu wa Gatanu batangaje ko biyemeje gutanga ikirego kugira ngo n’abandi bakekwa kugira uruhare muri iri tereranwa ry’abatutsi babibazwe.
Mu gihe cy’iperereza, abantu bane bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Bufaransa nibo bumviswe nk’abatangabuhamya barimo na Général Jean Claude Lafourcarde wari uyoboye Opération Turquoise.
Abacamanza banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside.
Umwaka ushize kandi abacamanza banze kumva Amiral Jacques Lanxade wari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe ndetse na Raymond Germanos wari umwungirije.
Umuryango Surivie uharanira ko u Bufaransa bwakwemera uruhare rwabwo muri Jenoside uvuga ko abo bagabo guhera tariki 27 Kamena 1994 bari bafite amakuru y’uburyo Interahamwe zari zasatiriye abatutsi ariko ntibagire icyo bakora.
Lanxade yavuze ko amakuruy’ibyaberaga mu Rwanda bagiye bayamenya gahoro gahoro ku buryo bitari byoroshye guhita bagaba ingabo.
Muri Gicurasi uku kwezi, yavuze ko ashyigikiye ko hatangwa uruhushya inyandiko za gisirikare z’icyo gihe zigashyirwa ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Umunyamategeko wa Survie, Eric Plouvier yavuze ko bitumvikana uburyo dosiye ipfundikirwa hatabajijwe uwari umugaba mukuru w’ingabo ndetse n’uwari umwungirije.
Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruracyari ikibazo mu mubano w’ibihugu byombi. U Rwanda rushinja icyo gihugu gushyigikira no gutera inkunga Leta yakoraga Jenoside mu gihe u Bufaransa bugaragaza ko nta ruhare rubifitemo.
Mu Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 22 b’abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside barimo Amiral Lanxade na Général Lafourcarde.
katsibwenene
Abatangabuhamya turahari turicecekeye ariko igihe kizagera tuvuge ukuri.