Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko mu kwezi kumwe n’igice imaze itanga inguzanyo za VUP ku nyungu ya 2%, nk’uko byavuguruwe, imishinga 7000 imaze guhabwa amafaranga nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa.
Mu nama ya 16 y’Umushyikirano yabaye mu 2018, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva impamvu inyungu ku nguzanyo ihabwa abatishoboye bafashwa muri gahunda ya VUP yavuye kuri 2 % ikagera ku 11 %.
Icyo gihe yagize ati “Ntabwo bikwiye. Kuba abantu bumvikanye bati reka dushyireho uburyo bwo gufasha abantu ngo nibigera hagati icyo wahereyeho ujya kubikora n’ubundi gihindurwe n’abantu wenda batanabishinzwe. Na mbere bijya gushyirwaho hari uburyo byakozwe, niho abantu bagombaga guhera bahindura ibyo bagomba guhindura. Ntabwo mbaza impamvu byahindutse, ndabaza icyashingiweho kugira ngo bihinduke.”
Ibi byatumye inyungu ya 11% ivaho ahubwo SACCO ikazajya ifata 2% ya serivisi.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane, umuturage witwa Sibikino Samson wo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, yashimye ko amafaranga agurizwa abaturage batishoboye inyungu yagabanutse ariko muri gahunda ya VUP harimo imbogamizi.
Ati “Iya mbere ni uko ayo mafaranga agurizwa abaturage atabageraho bose uko bayashaka, biramutse bishobotse abayashaka akabageraho bose byaba byiza, byarushaho no kutuzamura twebwe abari muri icyo cyiciro.”
Ikindi yagaragaje ni uko abakora muri VUP bahembwa bakererewe, aho nk’ubu bamaze amezi ane badahembwa.
Ati “Biramutse bibaye ngombwa twajya duhemberwa igihe byarushaho kuba byiza.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko nyuma y’uko inyungu ivuye kuri 11% ikagera kuri 2%, byateye ibakwe abaturage benshi bakaba bashaka inguzanyo ari benshi.
Izi nguzanyo ubu zagejejwe mu mirenge 416 yose igize igihugu kugira ngo zishobore kugezwa ku baturage bo mu mirenge yose, aho mbere zari mu isaga gato 200.
Minisitiri Shyaka yavuze ko mu kwezi kumwe n’igice bamaze batanga izo nguzanyo za VUP, abaturage bifuje kubona izo nguzanyo barakabakaba ibihumbi 100 mu kwezi kumwe n’igice.
Ati “Hashyizweho gahunda mu turere twose ko iyo mishinga yigwa vuba na za komite zibishinzwe buri wese ashyizemo imbaraga ubu kugeza ku munsi w’ejo twari dufite imishinga imaze kwemerwa isaga ibihumbi 25 ndetse harimo hafi 7000 amafaranga amaze kugera kuri ba nyirayo amafaranga yabo yemewe.”
Ku mwaka ababona inguzanyo 200 000 ugereranyije n’imyaka itatu ishize ntabwo bageraga ku 30 000.
Shyaka avuga ko imbogamizi babona muri iyi gahunda ari uko amafaranga yakoreshwaga muri iyi gahunda angana na miliyari 15 Frw, yari mu mirenge mike ariko kuko iyi gahunda yagutse amafaranga ashobora kuzaba make ntagere ku bayifuza bose, ariko harimo kurebwa uko amafaranga yakongerwa.
Src: IGIHE