• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019 UBUKUNGU

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko mu kwezi kumwe n’igice imaze itanga inguzanyo za VUP ku nyungu ya 2%, nk’uko byavuguruwe, imishinga 7000 imaze guhabwa amafaranga nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa.

Mu nama ya 16 y’Umushyikirano yabaye mu 2018, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva impamvu inyungu ku nguzanyo ihabwa abatishoboye bafashwa muri gahunda ya VUP yavuye kuri 2 % ikagera ku 11 %.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo bikwiye. Kuba abantu bumvikanye bati reka dushyireho uburyo bwo gufasha abantu ngo nibigera hagati icyo wahereyeho ujya kubikora n’ubundi gihindurwe n’abantu wenda batanabishinzwe. Na mbere bijya gushyirwaho hari uburyo byakozwe, niho abantu bagombaga guhera bahindura ibyo bagomba guhindura. Ntabwo mbaza impamvu byahindutse, ndabaza icyashingiweho kugira ngo bihinduke.”

Ibi byatumye inyungu ya 11% ivaho ahubwo SACCO ikazajya ifata 2% ya serivisi.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane, umuturage witwa Sibikino Samson wo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, yashimye ko amafaranga agurizwa abaturage batishoboye inyungu yagabanutse ariko muri gahunda ya VUP harimo imbogamizi.

Ati “Iya mbere ni uko ayo mafaranga agurizwa abaturage atabageraho bose uko bayashaka, biramutse bishobotse abayashaka akabageraho bose byaba byiza, byarushaho no kutuzamura twebwe abari muri icyo cyiciro.”

Ikindi yagaragaje ni uko abakora muri VUP bahembwa bakererewe, aho nk’ubu bamaze amezi ane badahembwa.

Ati “Biramutse bibaye ngombwa twajya duhemberwa igihe byarushaho kuba byiza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko nyuma y’uko inyungu ivuye kuri 11% ikagera kuri 2%, byateye ibakwe abaturage benshi bakaba bashaka inguzanyo ari benshi.

Izi nguzanyo ubu zagejejwe mu mirenge 416 yose igize igihugu kugira ngo zishobore kugezwa ku baturage bo mu mirenge yose, aho mbere zari mu isaga gato 200.

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu kwezi kumwe n’igice bamaze batanga izo nguzanyo za VUP, abaturage bifuje kubona izo nguzanyo barakabakaba ibihumbi 100 mu kwezi kumwe n’igice.

Ati “Hashyizweho gahunda mu turere twose ko iyo mishinga yigwa vuba na za komite zibishinzwe buri wese ashyizemo imbaraga ubu kugeza ku munsi w’ejo twari dufite imishinga imaze kwemerwa isaga ibihumbi 25 ndetse harimo hafi 7000 amafaranga amaze kugera kuri ba nyirayo amafaranga yabo yemewe.”

Ku mwaka ababona inguzanyo 200 000 ugereranyije n’imyaka itatu ishize ntabwo bageraga ku 30 000.

Shyaka avuga ko imbogamizi babona muri iyi gahunda ari uko amafaranga yakoreshwaga muri iyi gahunda angana na miliyari 15 Frw, yari mu mirenge mike ariko kuko iyi gahunda yagutse amafaranga ashobora kuzaba make ntagere ku bayifuza bose, ariko harimo kurebwa uko amafaranga yakongerwa.

Src: IGIHE

2019-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Editorial 02 Dec 2018
BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

Editorial 24 Apr 2018
Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Editorial 03 Dec 2018
Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23
Amakuru

Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Editorial 16 Jan 2023
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe
Amakuru

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021
Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 03 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru