• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya
Col. Karegeya [ RIP ] na David Batenga mu byara we

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Editorial 16 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hakomeje kwibazwa uwagize uruhare mu rupfu rwa Karegeya Patrick wari ufite ipeti rya Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, akaza gufungwa aregwa ibyaha byo kwigomeka mu kazi no gusuzugura abamukuriye ndetse nyuma y’ibihano yari yahawe akaza guhunga  igihugu, akajya  muri Afrika y’epfo, aho yaje kwicirwa  n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza, rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri hotel ya Mischelangelo, nyuma yo gushinga  umutwe w’iterabwoba [ RNC ] yari afatanije na Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa na mukuru we Gahima.

Amakuru avuga ko muri uku kwezi kwa Mbere, Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwashyize ku mugaragaro ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango we, David Batenga  mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, Yagize ati “Njyewe ndabizi, ni umuntu tuzi wabaga no mu rugo iwacu hirya no hino, ni we wabikoze nta wundi, kuko niwe wabaga muri icyo cyumba, ni we wakibagamo, n’undi niho yahotorewe, ni ugukeka, mba ntekereza, ni izi nkiko kubanza kujya guca hirya no hino nta n’icyo binatanze kuko umuntu wamwishe arazwi, turabizi na njye ndamuzi ku giti cyanjye, yaramugambaniye rwose”.

Mu myaka ibiri ishize nyuma yo gutandukana na Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene yatangaje ko ngo yiteguye gushyira ahagaragara iby’urupfu rwa Col. Patrick Karegeya, n’uburyo yagambaniwe na bamwe mubayobozi bakuru ba RNC, kugeza yishwe.

Rudasingwa , Col. Karegeya [ RIP ] na Kayumba Nyamwasa
Dore ibyo Rudasingwa theogeye yandikiye Kayumba Nyamwasa [ Twabashije kuvumbura ] aho avuga ko adashira amakenga uwo bita mu mvugo zabo KP, ariko twaje gusanga ari ( Patrick Karegeya) . Uyu KP agaragara nk’intasi yabo nkuru, ariko bakeka ko ifite abandi bayikoresha! Imizinga rero ishobora kuvamo imyibano.

Rudasingwa “Afande, murakomeye muraho ?

Mpereye kubyo twaganiriye, namenye izindi nkuru zidashimishije. Navuganye na KB ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ndangije mvugana na Doctor uwo mugoroba.

Bwana White, kuri contact z’ubutaha, twavuganye kuwa gatandatu. Navuganye kandi na Diplomat. Naho kuwa mbere navuganye na Mzee. Afande Details ntizishimishije na gato.

White yambwiye ko KB yahamagaye ashaka Passeport mu kwezi kwa 3. Nyuma y’amezi abiri yamugezeho inyuze muri DHL. White ariko aravugako nta details azi z’urugendo rwe rwa Saint –Petersbourg. Nashoboye kuvugana na Schilinger ( Fixer), nawe ampa izindi details. Ngo bishoboka ko bamenye aho KP aherereye mu Burusiya. Kuri twe, ngo KP atekereza ko batashoboye kumukurikira kuko atanyuze kubutaka bwabo. Ikindi yavuzeko yabonye amakuru ku mwanzi, abantu bakomeye hano.

Ariko Muzee we, burya akunda ibisobanuro biri ku murongo. ( Rujugiro Tribert ) Ngo KP yaramuhamagaye amusaba kumwoherereza amadolari 80,000, Muzee amwoherereza 43,000, abwira Muzee, ko hari deal nini azamugezaho. Urazi Muzee ntakunda kubaza byinshi. Ariko ngo hari inshuti ye yamubwiye ko itazi icyo KP ari gukora muri Russia. Akandi gakuru namenye nkabwiwe na Monica, ngo nuko Mama Portia ngo yamubwiye ko agiye gushaka umugati w’abana ahandi.

Monica amubajije icyo ashatse kuvuka ku “ahandi” , ngo yamubwiye ko wa muntu atamubwira byose. Ngo nicyo amubwiye, akimubwira yarangije mission.

Ikigaragara Afande n’uko hari ibyo KP akora kandi umwanzi akurikira Mouvements ze zose.

Umwanzi yamushyizeho uburyo bwose bwo kuneka ibyo akora. Ngirango uribuka case ya Frank. Kandi si ubwa mbere KP ajya muri mission atatubwiye. Nagerageje kumubwira kenshi ko atariko bigomba kugenda, akikiriza ariko ntibimubuze kongera kubikora.

Ikindi nabwiwe na Stanley, n’uko KP yohereje Major Dar es Salam, Maputo na Kiev guhura n’abantu. Kandi uribuka ko twavuze ko aho hantu nidukenerayo abantu, tuzajya dutuma Joseph.

Jyewe uko mbibona, KP ashobora kuba atanga raporo habiri. Ngirango Afande uribuka igihe tuvugana kuri Skype conference, uko yabwiye Frank. Nta kintu na kimwe yubahaga cyavugagwa na Frank. We avuga ko Frank ari intumwa yawe yihariye n’umuryango wawe bwite, ariko atari intumwa y’ihuriro ryacu.

Uribuka kandi igihe nari Bruxelles, Doctor yari yarakaye. Yavuze ko ibintu bikomeje gutya, yafata inzira ye.

Afande, kuko wambwiye ngo nzakore ka Anketi gato kuri ibyo bintu, hanyuma nkore rapporo kuburyo burambuye, ndasanga KP, tutakimufite mu biganza. Ndetse murangaye, yatujyana mu bintu bibi.

Urabona uko Doctor yavugaga i JBG mu nama. Ubona asa n’utishimye kandi ari KP, ubitera.

Les commentaires du procureur utilisé en parlant de l’affaire et le rôle du KP, devraient être un autre appel au réveil.

Commentaires za Procureur yakoresheje avugakuri ya affaire n’uruhare rwa KP, zagombaga kudukebura. Procureur we ntiyashakaga ko uriya akwiyegereza, kuko nta securite we afite.

Jye icyo mbona n’ukumureka agakore ibye ariko tugashyiraho izindi structurew, n’aho ubundi dushobora gutungurwa.

Afande, FYI: ndi mu ruzinduko Dayton , ku wambere w’icyumweru gitaha, nzahura na ya groupe nakubwiye.

Bariya baturage bakeneye mobilisation ikomeye mbere y’uko Umwanzi abigarurira. Urabona ko Hano arahahora. Nzakumenyeshe nkoresheje bwa buryo busanzwe.

Nsuhuriza Rose na fille. Nzareba uko tuvugana ningaruka mu rugo, ngirango bashobora no kuvugana na Kadada, we yashobora kumvugisha.

Imana ikureinde”

Iki kiganiro cyaje gikurikirana bidatinze n’urupfu rw’uwigeze kuba umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu Patrick Karegeya, ku buryo byari byatumye amaso ya benshi bayahanga Perezida w’u Rwanda, benshi bagaragaza ko Leta y’u Rwanda yaba iri inyuma y’uru rupfu. [ Atari ukuri ].

Mu kiganiro Parezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, Tariki ya 10 Mutarama 2014, umunyamakuru yagarutse kuri iki kibazo.

Jeune Afrique: Ngarutse ku kibazo cyanjye cy’ibanze: Ni nde wishe Patrick Karegeya?

Paul Kagame: Ku babaza icyo kibazo, bazi neza ko bene uriya muntu yihaye kwigira umuvugizi w’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, nsubiza ntya: Iterabwoba rigira ikiguzi, ubugambanyi bugira ikiguzi. Umuntu yicwa nk’uko nawe yishe. Buri wese agira urupfu rumukwiriye.

Ni ubwo bimeze gutyo Umunyamategeko w’umuryango wa Col. Patrick Karegeya, Gihana Kennedy yasabiwe gutabwa muri yombi n’ubushinjacyaha bw’URwanda ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Kennedy Gihana uburanira umuryango wa Col Karegeya

Amakuru yizewe avuga ko imyiteguro yo kohereza inyandiko zisaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda uyu mugabo bivugwa ko ashinzwe igenabikorwa muri RNC, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda.

Bivugwa kandi ko izindi nyandiko nk’izi zizoherezwa no mu bindi bihugu..

Izi nyandiko kandi zisaba ko abarimo Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali bose baba muri Afurika y’Epfo na bo batabwa muri yombi.

Izi nyandiko kandi zirasaba ko  abayobozi ba Afurika y’Epfo kubata muri yombi bakohereza mu Rwanda kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera  ku bwo gukekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

2019-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Editorial 15 Feb 2023
U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

Editorial 24 Mar 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Editorial 22 May 2020
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Editorial 13 Dec 2017

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    January 16, 201911:52 am -

    MURAKOZE KUTUGEZAHO
    AYAMAKURU. TUTARI TUZI
    GUSA ICYO NIBAZA
    IYO AFRIKA YEPFO ITABYUTSA
    URUBANZA RWA COL KAREGEYA
    NTAGO IYINKURU TWARI KUZAYIMENYA?
    NDIBAZA YUKO HASHIZE
    IMYAKA 5 cg 6 KAREGEYA APFUYE
    IKINDI. NIBAZA! IGIHE. KAGAME
    YAVUGAGA BARI MUMASENGESHO
    NGO KUKI MUTABIKORA YONGERAHO
    NGO JYE NTA DIPLOMASI NDABIVUZE
    BURIYA YASHAKAGA KUVUGIKI??
    ABANYAPOLITIKE. BAGIRANGO
    NTAWUNDI MUNTU. UTEKEREZA!!!
    KAYUMBA. KAGAME. FDLR. NABANDI BA RUKOKOMA BA PADIRI
    NABANDI NTIBUTSE

    MWAHAYE RUBANDA RUGUFI
    AMAHORO. KOKO????

    Subiza
  2. kalimunda
    January 17, 20199:06 am -

    Uwitwa Apollo nawe mumubaze atubwire uko yavuye muli South Africa Karegeya akimara gupfa.
    Muliya masengesho twita ngo ni breakfast prayers, ibyivugo byavugiwemo nabatuyobora kuli icyo gitego cyo kwica Karegeya, ninde utabyibuka. Tuzigamba kwica abantu izuba liva ni bucya twandike ibitabapfu. Ikiza ni uko ali inzira ya twese kandi ntawuzi uko azava hano kuli ino si. Ababikoze barazwi.

    Subiza
  3. Gruec
    January 18, 20198:04 am -

    Simburanira abishwe kandi nubu bagikomeza kwicwa ahubwo ndabasabire ngo “IYABAHANZE IBAHORE HAFI IBOROHEREZE BARUKIRE MU MAHORO” FPR yabyaye RNC ntanumwe urimo utarahawe amahirwe ye akananirwa kumvikana na President Paul Kagame.

    Je pèse mes mots: URUPFU RWA KAREGEYA NTIRWARI GUSHOBOKA IYO NYAMWASA KAYUMBA ATABIGIRAMO URUHARE.

    PLEASE PLEASE STOP KILLING YOUR CITIZENS.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru