Perezida Paul Kagame yavuze ku byinshimo afite byo kubona imodoka yamenye ubwenge asanga mu Rwanda ari nayo ya mbere ikoze amateka mu kuhakorerwa.
U Rwanda rwanditse andi mateka yo kugira uruganda ruteranya imodoka, igikorwa kije kiyunga ku yindi mishinga myinshi rwatangiye yo kurufasha kuba ubukombe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranya imodoka zigurishwa mu Rwanda no mu karere.
Igikorwa yemeza ko ari inkuru nziza kuri Afurika bitewe n’amateka y’u Rwanda n’intego y’aho rwifuza kugera mu bukungu.
Yagize ati “Ndibuka ko imodoka ya mbere nabonye mu Rwanda ndi umwana, mbere y’uko twirukanwa muri iki gihugu, ari imodoka ya Beetle (Gikeri). Icyo gihe moteri yazo yabaga inyuma. None uyu munsi twongeye kubona imodoka za Volkswagen mu Rwanda zihakorerwa.”
Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko amasezerano yo gutangiza urwo ruganda mu Rwanda atangazwa, abantu benshi batiyumvishaga ko uruganda nka Volkswagen rushobora kuza gukorera mu Rwanda.
Ariko yemeza ko gutangira k’urwo ruganda bihise bihindura isura y’urugendo rugana ku bukungu bw’u Rwanda.
Ati “Ni inkuru nziza kuri Afurika kuko bigaragaza ko inganda zikomeye z’i Burayi zitamenyekanisha ibyo zikora muri Afurika gusa kuko zanahakura abaguzi.”
Perezida Kagame yanavuze ko gukora imodoka nshya bizakuraho imyumvire yo kumva ko Afurika ari ho hajugunywa ibintu byakoreshejwe n’abandi.
Uruganda rwa Volkswagen rutangije igice cyo mu Rwanda nyuma y’igihe kigera ku mwaka rutegerejwe na benshi, mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ruzatangira rukora amoko abiri y’imodoka ari yo Hatchback Polo na Passat, nk’uko Michaella Rugwizangoga Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda yabitangaje.
Yavuze ko imodoka 150 za mbere zizakorwa, zizakora mu buryo bwo kuzikodesha, mbere y’uko batangira kuzigurisha ku baturage.
Umuyobozi mukuru wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko politiki y’u Rwanda yo gukorera mu mucyo no kutihanganira ruswa ndetse n’umutekano igihugu gitanga biri mu byabakuruye baza gukorera mu Rwanda.