• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Editorial 08 May 2018 Mu Rwanda

Mu cyumweru kimwe Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (Motor Vehicle Inspection Center (MIC)) kimaze mu Ntara y’Amajyaruguru cyasuzumye imodoka 1 056.

 Usibye iz’abatuye iyi Ntara; abaturutse mu turere duhana imbibi na yo nka Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero bazanye imodoka zabo ngo zikorerwe isuzuma bahawe serivisi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko kwerekeza kwa MIC muri iyi Ntara aho yajyanye Ibikoresho by’Ikoranabuhanga yifashisha mu isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka bigamije kwegereza iyi serivisi abazikeneye nk’uko isanzwe ibigenza no mu bindi bice by’Igihugu.
Yavuze ko mu modoka 1 056 zakorewe isuzuma, 556 zari zujuje ubuziranenge,  na ho 500 zikaba  zitari zibwujuje.
Yongeyeho ko na none imodoka 843 zakorewe isuzuma ry’ivubura ry’ibyotsi; bigaragara ko muri zo 747 nta kibazo ziteje;  ndetse ba nyirazo bahabwa icyemezo kibihamya; mu gihe isuzuma ryagaragaje ko 96 zivubura ibyotsi; ba nyirazo basabwa gukemura icyo kibazo barangiza bakagaruka gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bwazo.
SSP Ndushabandi yibukije abafite imodoka zivubura ibyotsi kuzikoresha kugira ngo hirindwe ingaruka zabyo ku bantu no ku bidukikije.
Ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge bigaragaza ibipimo byemewe by’ibyotsi bishoboka byifashishwa mu gihe cyo kugenzura ibinyabiziga biteganywa  n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N°005/03 yo ku wa 27/12/2013 yerekeranye no kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibyotsi bisohorwa n’ibinyabiziga ndetse n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Ingingo ya 5 y’aya Mabwiriza ivuga ko Ikinyabiziga cyose kitujuje ibipimo ngenderwaho mu byerekeranye n’ibyotsi nticyemerwa gukorera mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko Abakozi b’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bemerewe guhagarika ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bakagikorera igenzura mu bijyanye n’ibyotsi; kandi ko bemerewe gusaba ikinyabiziga kujya mu igenzura mu bijyanye n’ibyotsi igihe cyose baketse ko icyo kinyabiziga kirimo gusohora ibyotsi byinshi cyane.
SSP  Ndushabandi yavuze ko mu gihe Abapolisi bakora muri MIC basuzumaga ubuziranenge bw’imodoka  z’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru no mu turere duhana imbibi na yo bagenzuye imikoreshereze y’Utugabanyamuvuduko mu modoka 501 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange basanga mu modoka 394 dukora neza; na ho mu modoka 104 tudakora neza; abari batwaye imodoka zirimo itudakora neza basabwa guhita bajya kudukoresha.
Kugeza ubu ahantu hahoraho hakorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka ni ku Cyicaro cya MIC i Remera mu Mujyi wa Kigali  n’i Gishari mu karere ka Rwamagara.

2018-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Editorial 18 Sep 2018
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Editorial 09 Aug 2016
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Editorial 26 Jan 2018
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Editorial 18 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Editorial 19 Oct 2024
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi
Amakuru

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru