Impaka ni zose hagati ya Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya rubanda, na Nduhungirehe Olivier, ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Izi mpaka zishingira ku byo batumvikanaho, bacyurirana bamwe ‘uburyo bavugira umukati bahawe ngo utabava mu ntoki.’ Abandi banga igihugu’ amategeko n’amabwiriza ku kintu runaka batumvikanaho ni bimwe mu bikunze kugaruka ku mpaka bakunze kugirana kuri Twitter, rimwe zigana mu rwego rwa ngo turwane.
Impaka zari zigezweho mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2017, zatangiwe n’uwitwa Bob Mugabe [ Robert Mugabe ] abwira Depite Gatabazi ko ngo abaturage bari guhura n’ibibazo, ariko ntibabavugire, ahubwo bagashimagiza, asoza abaza abo ahagarariye muri iyo nteko ishinga amategeko.[akomoza ku kibazo cy’abazunguzayi baherutse gushyamirana n’abakora irondo ry’isuku i Nyabugogo].
Ambasaderi Nduhungirehe yahise yungamo abaza Mugabe niba agiye gufata ikibazo gisanzwe akagihuza na politiki, anongeraho imvugo isa n’imutuka, ati “Poor Muvunyi” ugenekereje yagize ati “Mutindi Muvunyi”.
Muvunyi,Umunyamakuru wa Deutsche Welle wemeza ko yahungiye mu mahanga, na we yahise yinjira muri iki kiganiro agira ati “ Nyamara akarengane hari igihe kigera ntikihanganirwe! Aba baturage mugira gutya bazabibabaza rimwe.”
Na we yahise abazwa na Uwanyirigira Claudine, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBA, abagira gutyo abaturage, ati “Mugira mutya’? bande? Sinabonye uzi kuvangura abakosa n’abazima, aho wanditse uti ‘ bamwe mu Banyakenya…? Kuri iki kibazo byakunanije iki?”
Uwanyirigira Claudine, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBA.
Muvunyi amubaza niba ashaka ko avangura, ngo uretse ko nta n’umuntu yavuze.
Uwanyirigira ahita amusubiza ati “ N’iyo ugira uwo uvuga bikagira inzira , anketi zigakorwa. Kwamagana ikibi ni byiza, ariko gushyira abantu bose mu gatebo kamwe nta kiza kivamo.”
Muvunyi yunzemo abwira Uwanyirigira ko atari azi ko azi Ikinyarwanda, ati “Uzi ko burya ntari nzi ko uzi Ikinyarwanda?! Ndatangaye, ndumva twarahuye nka rimwe gusa! Uraho ubundi.”
Aha ni ho Depite Gatabazi yinjiriye mu kiganiro, abaza Muvunyi niba agiye kurusha Uwanyirigira Ikinyarwanda, ati “ Ubwo ni ugushyenga ahari.”
Muvunyi yahise yita Depite Gatabazi ‘Inkotanyi cyane’, anamubwira ko ibibazo igihugu gifite yabyikoreye.
Gatabazi na we amusubiza ati “ Hari uwo bitareba se ko namwe muri iyo, mbona byarababujije gukira Nostalgia (urukumbuzi).”
Muvunyi amusubiza ko urukumbuzi ari ngombwa, agira ati “ Ko mwatwambuye kubaho uko dushaka, murabuzwa n’iki kwishongora! Urukumbuzi ni ngombwa cyane kandi nta cyaha kirimo, icyaha kiri kuri mwe.”
Amuseka, Gatabazi amubwira ko yishyira hejuru, akaba akwiye kwicisha bugufi akemera agaterwa icyuhagiro kuko ari umwana w’u Rwanda.
Yabivuze muri aya magambo “Hahahha baragushutse nawe wishyize hejuru, banza wumve hanyuma uzashyire ubwenge ku gihe uze tugutere icyuhagiro uri umwana w’u Rwanda.”
Bob Mugabe [ Robert Mugabe ], Hon Gatabazi, Ambasaderi Nduhungirehe na Fred Muvunyi
Muvunyi yahise ahakaba ko Gatabazi atari mu bamutera icyuhagiro.
Ati “ Haha Gatabazi, nubwo uri ku mutsima, ukaramya abafite ubutware, mu bantera icyuhagiro nturimo….”.
Gatabazi amubaza aho yamukura, Muvunyi yahise amubwira ko atifuza kuba nka we, ku buryo ngo ntacyo yamwigiraho.
Yaba Gatabazi, Muvunyi na Nduhungirehe na Bob Mugabe bakunze guhurira ku mbuga nkoranyambaga batumvikana kuri politiki y’u Rwanda. Ariko akenshi ugasanga bamwe bigiza nkana, abandi ari nkababandi babura icyo banenga inka bakavuga ngo dore icyo gicebe cyayo. Nkuwabaza Muvunyi icyo yahunze yavuga ko ari iki ?