• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Editorial 20 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda.

Amakuru Rushyashya yatohoje kuri iki kibazo  agaragaza ko ibi nibyo Kayumba na bagenzi be bafite umugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bamazemo iminsi. Ngo  Perezida Museveni  yabagiriye inama yo kubanza gusaba dialogue, bagashobora gushyikirana na  Perezida Kagame. Ababwira ko Kagame niyanga [ ngo kandi aziko azanga] abe aribwo bazatangiza urugamba.  Nawe azaba abari inyuma .Iyi  baruwa banditse  n’urwiyerurutso  kandi  uyu  mugambi bawuhuriyeho n’Uburundi , arinaho uyu mugambi wo guhungabanya u Rwanda utegurirwa.

N’ubwo mu kiganiro Umunyamabanga  mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yasobanuye icyatumye bandikira Perezida w’u Rwanda iyo baruwa.

Ati: “Murabizi kiriya gihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo bicyugarije ni byinshi cyane, twagerageza kubibwira leta iyobowe na perezida Kagame, ugasanga barashaka kubyima amatwi, ubwo rero byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi, ku itariki mbese 20 z’ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka urunani P5 rumwandikira rugaragaza ibyo bibazo byose runasaba y’uko akwiriye gushyira mu gaciro, noneho abantu bakicara hamwe, abatavuga rumwe na leta ndetse n’iyo miryango idaharanira inyungu cyangwa itegamiye kuri leta bakaba bakwicara hamwe bakaganira kuri ibyo bibazo byugarije u Rwanda bakanabishakira n’umuti ukwiye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Kagame nka Perezida w’u Rwanda ndetse bakanamuha na kopi nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe. Ngo muri iki gihe, babonye adasubije biba ngombwa ko bongera kumwibutsa mu yindi baruwa bohereje kuwa 13 Ugushyingo bibutsa bakaba bagitegereje igisubizo.

Abajijwe icyo bazakora mu gihe Leta y’u Rwanda yaba ikomeje kutabaha igisubizo, Gervais Condo, yavuze ko wenda ubutegetsi buzageraho bugashyira mu gaciro, avuga ko hari ibintu abantu batatekerezaga ko bishoboka nko kuba u Rwanda rwaricaranye n’u Bufaransa ngo Igifaransa kikagaruka.

Ibi iri huriro rirabisaba mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko idashobora kugirana imishyikirano n’abarigize barimo nka RNC ifata nk’umutwe w’iterabwoba rikaba ryaragiye rishinjwa kugira uruhare mu bitero bya grenades byigeze kwibasira umujyi wa Kigali mu myaka ishize.

Mu minsi ishize iri shyaka  rya Nyamwasa [ RNC ]ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Amakuru  Rushyashya yabashije kumenya  ni uko  Gervais Condo [ usaba imishyikirano na Leta y’u Rwanda ] ntagaciro agira muri RNC. Uti : Biteye bite ? Gervais Condo , wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri  wa RNC, nawe  yaje kugirana ibibazo na  Kayumba, ibi  byatewe n’ amagambo y’ubwishongozi yavuzwe na  Kayumba Nyamwasa, avuga ko Gervais Condo ari umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo ya Kayumba ngo yarakaje bikomeye Gervais Condo, wafashe icyemezo cyo kuva muri RNC akitandukanya n’abo yitaga  agatsiko k’abasilkare b’abatutsi ndetse yari afite n’igitekerezo cyo guhita  ashinga igice cya gatatu  cya RNC, kigizwe n’abahutu bahoze muri RNC.

Gervais Condo

Mu migabo n’imigambi ya Condo harimo  ko afite gihamya ko  Kayumba ariwe wabiciye impunzi muri Congo zari mu nkambi ya Tingitingi n’ahandi ..

Ibi ariko Kayumba amaze kubimenya yohereje intuma kujya gucyura Gervais Condo wari wivumbuye kubera amagambo y’ubwishongozi ya Kayumba ndetse n’ubu bakaba babana  nk’umugabo n’umugore  wahukana  buri munsi  bamugarura mu rugo.

Yaba Gervais Condo n’ayo mashyaka  PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC , mu byukuri ntibabaho. Icyi byihishe inyuma ni  Uganda , CIM na Parezida Museveni utifuriza ineza u Rwanda.

2018-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Editorial 03 Feb 2021
Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Editorial 16 Apr 2021
Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Editorial 11 Dec 2024
Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016
IMIKINO

Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016

Editorial 11 Aug 2016
Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda
IMIKINO

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Editorial 29 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru