Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda.
Amakuru Rushyashya yatohoje kuri iki kibazo agaragaza ko ibi nibyo Kayumba na bagenzi be bafite umugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bamazemo iminsi. Ngo Perezida Museveni yabagiriye inama yo kubanza gusaba dialogue, bagashobora gushyikirana na Perezida Kagame. Ababwira ko Kagame niyanga [ ngo kandi aziko azanga] abe aribwo bazatangiza urugamba. Nawe azaba abari inyuma .Iyi baruwa banditse n’urwiyerurutso kandi uyu mugambi bawuhuriyeho n’Uburundi , arinaho uyu mugambi wo guhungabanya u Rwanda utegurirwa.
N’ubwo mu kiganiro Umunyamabanga mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yasobanuye icyatumye bandikira Perezida w’u Rwanda iyo baruwa.
Ati: “Murabizi kiriya gihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo bicyugarije ni byinshi cyane, twagerageza kubibwira leta iyobowe na perezida Kagame, ugasanga barashaka kubyima amatwi, ubwo rero byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi, ku itariki mbese 20 z’ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka urunani P5 rumwandikira rugaragaza ibyo bibazo byose runasaba y’uko akwiriye gushyira mu gaciro, noneho abantu bakicara hamwe, abatavuga rumwe na leta ndetse n’iyo miryango idaharanira inyungu cyangwa itegamiye kuri leta bakaba bakwicara hamwe bakaganira kuri ibyo bibazo byugarije u Rwanda bakanabishakira n’umuti ukwiye.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Kagame nka Perezida w’u Rwanda ndetse bakanamuha na kopi nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe. Ngo muri iki gihe, babonye adasubije biba ngombwa ko bongera kumwibutsa mu yindi baruwa bohereje kuwa 13 Ugushyingo bibutsa bakaba bagitegereje igisubizo.
Abajijwe icyo bazakora mu gihe Leta y’u Rwanda yaba ikomeje kutabaha igisubizo, Gervais Condo, yavuze ko wenda ubutegetsi buzageraho bugashyira mu gaciro, avuga ko hari ibintu abantu batatekerezaga ko bishoboka nko kuba u Rwanda rwaricaranye n’u Bufaransa ngo Igifaransa kikagaruka.
Ibi iri huriro rirabisaba mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko idashobora kugirana imishyikirano n’abarigize barimo nka RNC ifata nk’umutwe w’iterabwoba rikaba ryaragiye rishinjwa kugira uruhare mu bitero bya grenades byigeze kwibasira umujyi wa Kigali mu myaka ishize.
Mu minsi ishize iri shyaka rya Nyamwasa [ RNC ]ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.
Amakuru Rushyashya yabashije kumenya ni uko Gervais Condo [ usaba imishyikirano na Leta y’u Rwanda ] ntagaciro agira muri RNC. Uti : Biteye bite ? Gervais Condo , wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri wa RNC, nawe yaje kugirana ibibazo na Kayumba, ibi byatewe n’ amagambo y’ubwishongozi yavuzwe na Kayumba Nyamwasa, avuga ko Gervais Condo ari umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo ya Kayumba ngo yarakaje bikomeye Gervais Condo, wafashe icyemezo cyo kuva muri RNC akitandukanya n’abo yitaga agatsiko k’abasilkare b’abatutsi ndetse yari afite n’igitekerezo cyo guhita ashinga igice cya gatatu cya RNC, kigizwe n’abahutu bahoze muri RNC.
Mu migabo n’imigambi ya Condo harimo ko afite gihamya ko Kayumba ariwe wabiciye impunzi muri Congo zari mu nkambi ya Tingitingi n’ahandi ..
Ibi ariko Kayumba amaze kubimenya yohereje intuma kujya gucyura Gervais Condo wari wivumbuye kubera amagambo y’ubwishongozi ya Kayumba ndetse n’ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore wahukana buri munsi bamugarura mu rugo.
Yaba Gervais Condo n’ayo mashyaka PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC , mu byukuri ntibabaho. Icyi byihishe inyuma ni Uganda , CIM na Parezida Museveni utifuriza ineza u Rwanda.