Aba bagabo bombi ababazi bavuga ko ntamuco bagira basaritswe n’indanini no kwishyira hejuru bivanze n’ubusambo, umwe mubabanye n’aba bagabo aherutse gusangira ka Noheli na Rushyashya maze atuvira imuzi kuby’ababagabo bombi, avuga y’uko batakwishyira hamwe ngo bikunde, yaduhaye urugero rw’uko nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yari muri Kenya yarahunze ubujura Kampala yasubiye muri University ya Makerere, abeshya yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare.
Yatubwiye ko Rudasingwa atigeze aba muri RPF ko igihe RPF yateraga igihugu Rudasingwa yakomeje kuba Kampala ateka imitwe aho yari afite ikintu kimeze nk’ishyaka,yaje kujya kurugamba abonye abanyarwanda bashize Kampala bajya kurugamba ati yabaye kwa Fande nk’umuganga Rudasingwa ntarugamba azi !
Rudasingwa yinjiye muri RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).
Naho ngo Kayumba igihe yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. akajya yishyuza. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba, ngo yibye inka za Abagogwe muri cyagihe cy’abacengezi ajya kuzigurisha Uganda.
Ikindi ngo birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu ngo yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.
Ngabo ba mukeba basaritswe n’Indanini, Irondakoko, guhembera amacakubiri, gutukana, munyangire n’ibindi ngo ntibyakundira Rudasingwa gutuza kuko yabaye mu buzima bubi kuva akivuka, amaze kwihungura ivu yibagirwa Kagame wamwogeje agacya akajya kwicara muri Amerika nk’ikigirwamana nyuma yo kurengwa atangira gutuka uwa mukamiye. Kayumba nawe n’igice cy’abadezata ayoboye bibwira ko bafata u Rwanda bakarutegeka nk’uko babyumva.
Ikindi kandi barapfa ibyo bahabwa n’impunzi bifatiye bazibeshya ko ngo bari abantu bakomeye muri RPF.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda byari bisanzwe bizwi ko abashumba aribo batukana, ndetse n’iyo hagize utuka undi usanga bakoresha imvugo ngo ‘aratukana nk’umushumba’. Ibiri muri RNC byo birenze kuba iby’abashumba, ahubwo ni iby’abitwa ‘Rwoma’, ni ukuvuga umushumba wakuriye mu nka ubuzima bwe bwose, aziberamo n’ibitutsi bye nta wamuhiga mu gutukana.
Ukurikije uko Rudasingwa agaragaza ibitutsi byeze muri RNC wiyumvisha ko ntaho bitandukaniye n’iby’abo bashumba babigize umwuga, ku buryo nta handi yigeze abyumva mu mashyaka yabayeho.
RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho, ndetse bamwe muri bo babihamywa n’inkiko.
Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ubusanzwe muri politiki ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritizwa umurindi n’imikorere mibi y’iriba riburiho. Ku birebana n’u Rwanda, bitewe n’umuvuduko mu iterambere n’imiyoborere myiza Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugeza ku gihugu, biragoye kuba haboneka ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryihandagaza rikavuga ’riti tuzageza uburezi kuri bose, serivisi z’ubuvuzi zizagezwa byoroshye kuri bose, imihanda izasanwa indi yubakwe’, n’ibindi byinshi mu bifitiye abaturage akamaro kuko byose biri gushyirwa mu bikorwa kandi ku muvuduko udasanzwe.
Banyiri RNC ni bamwe mubiyambuye amahirwe ku gihugu nyamara ntacyo perezida Kagame atabahaye RNC ni rimwe mu mashyaka menshi akorera hanze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa abasesenguzi bagaragaza ko aya mashyaka asa n’atagira umurongo uhamye ahanini bitewe n’uko utamenya neza icyo aharanira.
Kayumba na Rudasingwa
Cyiza.