Ejo taliki ya 20 gashyantare, itsinda ry’abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuye umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu rwego rwo kureba uko ibibazo biwuvugwaho byakemuka abaturage b’ibihugu byombi bakongera kwambuka nta nkomyi.
Umupaka uhuriweho wa Ruhwa (One Stop Border Post) watangiye gukorerwamo n’inzego z’ibihugu byombi ku italiki ya 21 Nyakanga 2014 ariko ku ya 15 Ugushyingo 2016, inzego z’u Rwanda zivayo zigaruka mu nyubako bari basanzwe bakoreramo mbere umupaka utarahuzwa.
Mu gihe abadepite basuraga uruhande rw’u Rwanda inzego zisigaye zikorerwamo babwiwe ko icyemezo cyo kuva k’umupaka uhuriweho byatewe n’abarundi barenze ku masezerano yasinywe maze bakoresha ingufu za gisirikare bashyira ibyuma bifata amashusho (camera) mu nyubako y’umupaka ihuriweho batamenyesheje inzego z’u Rwanda.
Mu bisobanuro abadepite bahawe, inzego z’u Rwanda zavuze ko taliki ya 15 Ugushyingo 2016 ingabo z’u Burundi ndetse n’igipolisi byakoresheje ingufu mu gushyiraho camera haba k’uruhande u Rwanda rwakoreragaho haba no k’uruhande rwabo; impamvu nyamkuru yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kuva kuri uwo mupaka uhuriweho (OSBP) rugasubira mu nyubako rwakoreragamo kera.
Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasibuza biyemeje gukora ubuvugizi ibibazo byatewe no gutandukana kw’inzego z’ibihugu byombi bikemuke mu nyungu z’abakoresha uwo mupaka.
Abaturage aho bavuga ko serivisi zisigaye zitinda ugereranyije na mbere, bagasaba ko ibyo bibazo byakemurwa bakongera kubona serivisi nziza.
Fatuma Ndangiza umwe mu bahagarariye u Rwanda yagize ati “Ni ibibazo bya politiki kandi ngira ngo ibyinshi bituruka mu Burundi ariko icy’ingenzi inzego zibishinzwe zizahura ziganire. Natwe nk’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, tuzajya inama kandi raporo yacu tuyigeza ku bihugu biciye ku nama y’abaminisiteri, turizera ko bizakemuka.”
Muhia Wanjika, wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko bazakora umwanzuro bakawushyikiriza komite ishinzwe kurwanya amakimbirane muri EALA maze bagatanga umurongo bakurikije uko babonye kandi yizeye ko kizakemuka.