• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Editorial 08 May 2016 Mu Mahanga

Amakuru Rushyashya yatohoje avugako Me Bernard Ntaganda umuyobozi w’ishyaka PS- Imberakuri igice kiyobowe na we yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya mbere Gicurasi 2016, aza kurekurwa nyuma ya saa sita.

Nyirabayazana ni amacakubiri yongeye kwaduka muri iri shyaka ashingiye ku mutungo w’ishyaka. Amakuru avuga ko Me Bernard Ntaganda aho afunguriwe yaguze imodoka ihenze mu mutungo w’ishyaka wari kuri compte watanzwe n’ihuriro rigizwe na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda, PDP-Imanzi ya Mushayidi Deo na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, yahawe nk’umukandida Perezida muri 2010, ubwo basinyanaga ubufatanye nayo mashyaka mu Buholande.

Ibi byo kwigabiza umutungo w’ishyaka ngo Me Bernard Ntaganda yabyigabije atagishije inama abo basangiye ibibazo harimo na Mwizerwa sylver (trésorier) bari bafunganye, uyu ngo kuva yafungurwa akaba atarongeye kwegera umutungo w’ishyaka basize.

Aribwo uyu Mwizerwa yitabaje ihuriro ( Alliance) rikorera i Kigali, rihuriwemo na PS-Imberakuri igice cya Ntaganda, PDP-Imanzi ya Mushayidi Deo na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, ngo ribe umuhuza mu bibazo abayoboke bafitanye na Me Ntaganda.
Ihuriro ryatumiye inama yo guhuza Me Ntaganda na Mwizerwa n’abandi bayoboke barega Ntaganda kubarira umutungo, icyari kigamijwe ni ubwiyunge, kubirebana n’ibibazo bamurega birimo iby’ umutungo w’ishyaka ngo yigabije, ntagire icyo abaha kandi nabo bafite ibibazo birimo ibyo kwishyura amazu n’ibindi…

-2747.jpg

Me Bernard Ntaganda

Iyi nama yagombaga kubera kuri Hotel Novotel ku kacyiru mu byumweru bibiri bishize, ariko Me Ntaganda ntiyayibonekamo, mugihe Mwizerwa Sylver na bagenzibe bitabiriye iyo nama baganira nayo mashyaka. Ibyo Me Ntaganda ngo yabifashe nko kumwandagaza imbere y’ihuriro, bituma nawe ategura inama yo kwirukana Mwizerwa mu ishyaka.

-2745.jpg

Mwizerwa Sylver

Mukiganiro Rushyashya yagiranye na Mwizerwa Sylver kuri Telefonye ye ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko afitanye ikibazo na Me Bernard Ntaganda, ahubwo yavuzeko bo batamera nkawe wagiye mu itangazamakuru kubavugaho bintu bitaribyo ko bakoranye na Polisi ngo bage gusenya inzu ye no kumenagura imodoka ye n’ ibikoreshobyo mu nzu.

Twagerageje kuvugana na Me Bernard Ntaganda ntiyitaba Telefone ye.

Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano bamenye aya makuru bajya kuburizamo iyi nama itemewe yagombaga kubera murugo kwa Ntaganda i Nyamirambo, amakuru avuga ko abapolisi 4 bahageze bakomanze umuzamu yanga kubakingurira biba ngombwa ko umwe mu bapolisi yurira igipangu akingurira bagenzi be.

Hari amakuru avuga ko muri icyo gitondo Polisi yinjiye mu nzu irasaka itwara ibirango by’ishyaka PS- Imberakuri ndetse n’inyandiko zayo.

Protais Niyitegeka yemeje ko mu ma saa tatu za mu gitondo igipolisi cyatwaye Me Bernard Ntaganda n’umukobwa we Scovia Uwamahoro.

Ibi bikaba byarakozwe mu mpamvu z’umutekano wabo kuko nyuma baje kurekurwa.
Aya makuru ariko yahakanywe n’igipolisi cy’u Rwanda, mu kiganiro n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Ijwi ry’Amerika mu ma saa Sita z’amanywa zibura iminota mike yavuze ko ayo makuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa PS Imberakuri ari mashya kuri we.

-15.gif

Alexis Bakunzibake

-2746.jpg

Mukabunani Christine

Hari amakuru twamenye avuga ko Mwizerwa Sylver na bagenzi be ubu bari kuzenguruka muri z’Ambasade zose zikorera mu Rwanda bababwira ko Me Bernard Ntaganda ya guzwe na Leta y’u Rwanda, ko atakiri muri Opposition, ibi rero bishobora gutuma PS-Imberakuri icikamo ibice bine : Igice cya Me Bernard Ntaganda, icya Mukabunani Christine, icya Alexis Bakunzibake ukorera muri Congo nicya Mwizerwa Sylver. Ni ukubitega amaso.

Cyiza Davidson

2016-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Editorial 25 Oct 2017
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Editorial 19 Nov 2021
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016
Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Editorial 11 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe
Mu Mahanga

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Editorial 09 Feb 2018
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa
Mu Mahanga

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Editorial 29 Jan 2017
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Editorial 14 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru