Nk’uko bigaragara ku nyandiko Inyarwanda.com ifitiye kopi ku butumire bwahawe abazitabira ibi birori kuri gahunda bagenewe hariho n’iyo kuririmba kwa Yemi Alade na Angelique Kidjo. Buri wese wabonye ubu butumire yahise yibwira ko aba bahanzikazi bari mu bakunzwe muri Afurika bazitabira ibi birori.
Aba bahanzi bari bashyizwe kuri gahunda zahawe abatumiwe ngo bari ab’agateganyo si bo bazaza
Nyuma y’uko ubu butumire batanze bugiye hanze, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko gahunda zo kuzana aba bahanzikazi zaje gupfa hagasigara Sauti Sol na Zao Zoba ari nabo MINISPOC yatangarije Inyarwanda.com ko aribo bazaza muri ibi birori biyongera ku bahanzi ba hano imbere mu gihugu. Sauti Sol itsinda rya muzika ryo muri Kenya ndetse na Zao Zoba umuhanzi wo muri Congo Brazaville ni bo bazava hanze baje kwitabira ibirori byo gufungura FESPAD n’Umuganura. Zao Zoba abatamuzi bamumenyera ku ndirimbo ye Ancien Combattant ikunzwe n’abatari bacye.
Zao Zoba wamamaye mu ndirimbo Ancien combattant ari mu bazaza
Impamvu MINISPOC yari yashyize Yemi Alade na Angelique Kidjo ku mpapuro za gahunda zahawe abatumiwe muri ibi birori, ngo ni uko yari gahunda y’agateganyo ariko bikarangira batakije. Mu butumwa bugufi umukozi wa MINISPOC yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko abahanzi bazava hanze ari Sauti Sol ndetse na Zao Zoba mu gihe abahanzi ba hano mu Rwanda bari batangajwe bo batigeze bahinduka.
Sauti Sol iri mu bazaza gutaramira mu Rwanda
Tubibutse ko uretse ibi birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura muri rusange bizabera kuri Stade Amahoro tariki 29 Nyakanga 2019, hazaba n’ibindi birori byo gusoza FESPAD byahujwe n’igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.