• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Editorial 09 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umwe mu myanzuro y’inama zibera i Luanda muri Angola mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, ni utegeka Tshisekedi kugira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR yakomeje gushyira ku ibere, kandi ari intandaro y’umutekano muke haba muri Kongo, haba no muri aka karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Uyu mwanzuro Tshisekedi yawemeye bya nyirarureshwa ariko, kuko n’ubundi abasesenguzi batumvaga uko yakwikuraho amaboko, agasenya FDLR kandi ari umufatanyabikorwa mu kurwanya M23, ariko cyane cyane mu mugambi basangiye wo kugirira nabi uRwanda.

Icyegeranyo cy’impuguke za Loni rero kimaze gushyira ahabona amayeri yose Tshisekedi yakoresheje ngo FDLR ye idahungabana, ahubwo ikomeze ibikorwa by’iterabwoba birimo gutoteza Abatutsi bo muri Kongo, no gukomereza “unushinga” wa jenoside mu Rwanda.

Muri icyo cyeranyo, cyane cyane kuva ku gika cya 68 kugeza ku cya 80, impuguke za Loni zigaragaza ko nko muri Nzeri 2024, igisirikari cya Kongo, FARDC , cyagabye ibitero ku hirindiro bya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko bikaba byari ukubeshya umuryango mpuzamahanga ngo wibwire ko gitangiye kubahiriza ibisabwa na Luanda. Ngo byari ikinamico kuko Gen.Pacifique Ntawunguka Pacifique”Omega” utegeka FDLR, yabanje kuburirwa, maze yimura abarwanyi be mbere y’iryo kinamico.

Izo mpuguke zivuga ko n’ubusanzwe hari abarwanyi ba FDLR bari barashyizwe muri FARDC, ariko biza kongerwamo imbaraga nyuma y’umwanzuro wa Luanda. Uretse muri FARDC, ngo abajenosideri ba FDLR barushijeho kandi kwinjizwa mu mutwe wa “Wazalendo”, n’indi yitwaje intwaro Leta ya Kongo yashinze ngo iyifashe kurwanya M23.

Abarwanyi ba FDLR ndetse ubu ngo banatojwe kujya basobanura ko ntaho bahuriye n’uwo mutwe w’iterabwoba, ko ahubwo ari ” Abakongomani ba Wazalendo” bahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo. Muri make, ibi ni ugushimangira ya mvugo ya Tshisekedi n’ibyegera bye , badatinya kubeshya ko nta FDLR ikibaho.

Ibi ni ubuswa burimo no kwivuguruza ariko, kuko ubwo Leta ya Kinshasa yemereraga umuhuza , Perezida wa Angola Joao Lourenço, ko igiye kugira uruhare mu gusenya FDLR, ni uko yemeraga ko ihari, kandi ko ari ikibazo ku mutekano koko.

Nta n’uburyo kandi Kongo yahakana ko FDLR ikorera ku butaka bwayo, kuko inzego zishinzwe iperereza rya gisirikari muri Kongo, uRwanda na Angola zashyikirije umuhuza, Perezida Lourenço, raporo yerekana aho FDLR ifite ibirindiro, ndetse inatanga inama n’ingengabihe by’uburyo yasenywa.

Ikindi, FDLR n’abayishyigikiye, barimo Jambo Asbl na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, bivugira ko ngo FDLR ari “umutwe wa politiki urengera impunzi”, ndetse ngo usaba imishyikirano na Leta y’uRwanda!

Ibi byose se Tshisekedi yabicikira he avuga ko FDLR itakibaho?

Igitangaje muri ibi byose ahubwo, ni uburyo Loni yivugira ko FDLR igifitanye imikoranire na FARDC, kandi iyo Loni, ibinyujije muri Monusco, ikabirengaho ishyigikira Leta ya Kongo mu bikorwa byayo n’ abajenosideri ba FDLR.

Iyo urebye amananiza Kinshasa ikomeza kuzana, biragaragara ko umuti ushakirwa i Luanda bizaruhanya kuwubona, kuko umurwayi nyirizina, Tshisekedi, adashaka ko uvugutwa.

Ni mu gihe kandi kuko abasesenguzi bamaze kubona ko hari abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo, ku usonga hakaba uwo Tshisekedi n’ibindi bikomerezwa, cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw’isi.

2025-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Editorial 09 Nov 2021
U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Editorial 28 Aug 2018
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Editorial 16 Sep 2022
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Editorial 13 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Editorial 01 Jun 2021
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2
Amakuru

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Editorial 21 Feb 2024
Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo
Amakuru

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Editorial 02 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru