Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga n’ajyanye n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo uherutse kwiyambura ubuzima ndetse aho bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda bakomeje kubigira iturufu ndetse basaba amaperereza adafututse mu gihe Urwego rwa RIB rwo rwamaze kwemeza ko Kizito yiyahuye akoresheje amashuka yari yarayeho aho yari afungiye mu kasho ka Remera mu mujyi wa Kigali.
Ibi ninako byashimangiwe n’Umuryango wa Kizito Mihigo wamaganye wivuye inyuma impuha zitwaza urupfu rwe mu gushinyagurira uyu muryango nyuma yo gutakaza umuvandimwe wabo wiyambuye ubuzima.
Bati : “Ibyo bihuha birakwirakwizwa biciye mu mbuga nkoranyambaga ibi bikaba bikorwa n’abantu batandukanye barimo abanzi b’igihugu kubera inyungu zabo za Politiki “.
Twebwe nk’umuryango twagirango dutangarize abanyarwanda ko izo mpuha zihabanye n’ukuri kandi tukaba tuzamaganiye kure.
Ni mugihe ariko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW,n’indi miryango mpuzamahanga ikomeje gusaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uyu muhanzi, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwamaganiye kure icyo kifuzo cyane ko uRwanda ari igihugu gifite ubutabera bumaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’uRwanda nka RNC,P5 ndetse na FDLR ikomeje gusaba misa zidafite ubusobanuro cyane ko ibyinshi bishingiye ku nyungu za Politiki.
Mu itangazo FDLR yasize ahagaragara ryo kuwa 21/02/2020 yamenyesheje abambari bayo ko ejo ku cyumweru 23 Gashyantare sayine ariho hazasomwa Misa yo gusabira Kizito Mihigo wiyambuye ubuzima, abantu bakomeje kwibaza impuhwe Gen.Omega na Gen.Byiringiro bafitiye Kizito Mihigo wacitse ku icumu rya Jenoside abenshi muri aba bayobozi ba FDLR bagizemo uruhare, FDLR yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abayikoze.
Uwiyishe ntaririrwa!
Abasesenguzi bakomeje kugira bati : Kizito Mihigo ni umwe muri ba bandi wavugiraho ko ari abo Umwami yahaye amata bamwimye amatwi. Uyu musore wiyahuye afite gusa imyaka 38 yagabiwe buri kimwe cyose mu Rwanda, aratunga aratunganirwa gusa aza kwijuta, ararengwa, yibagirwa vuba.
Ni umwe mu bantu bagiriwe impuhwe na benshi mu Rwanda, barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we , igikundiro cye akagikesha abari baratwawe n’ijwi rye mu njyana ya Classique, abandi bagatwarwa n’uburyo yaterekaga amaso ari ku ruhimbi, cyangwa se indirimbo ze zivuga amahoro; gusa ubanza yari amahoro mahimbano mu magambo aho kuba mu bikorwa.
Ni umugabo wibagiwe vuba agakabya. Mu 2001, yahawe na Perezida Kagame buruse yo kwiga umuziki nyuma y’uko agaragaje ubuhanga nk’umwe mu bagize uruhare mu guhimba injyana y’indirimbo yubahiriza igihugu.
Yagiye kwiga mu Bufaransa mu Ishuri rya muzika ryitwa Conservatoire de Paris, ahavuye akomereza mu Bubiligi ari naho yatangiye kumenyekanira, hashize imyaka icumi agaruka mu Rwanda.
Yari umuntu icyo gihe wisanga hose, agahabwa rugari na buri wese, dore ko igikundiro ari bake bakimurushaga pe. Byageze n’aho nyuma y’umwaka umwe gusa ashinze Umuryango yari yariyitiriye ukora ibikorwa byo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge, Kizito Mihigo pour la Paix, ahembwa na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Ibyo bikorwa by’indashyikirwa bye, byaje kuba ibyo kugawa nyuma y’imyaka mike. Bamwe mu nshuti ze za hafi bakunze kuvuga uburyo ari umuntu wakuranye ibitekerezo byo kujya muri politiki, ko yifuzaga kubona umwanya ukomeye mu nzego za leta ndetse ko aho kumuha ibyo bikombe byose bari kuba baramuhaye umwanya w’ubuyobozi.
Ibijya gucika bica amarenga. Za nzozi yanze kuzipfana ashaka uko azazigeraho anyuze iyi busamo
Uko imyaka yicumaga, ukwezi ku kundi hagasohoka ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri hanyuma akabonamo abandi we ntiyibone, ndetse akabonamo na benshi arusha kwamamara, byaje gutuma ashaka izindi nzira z’ibusamo zo kuba yagera ku byo yifuzaga, ni ko gushaka kujya kwifatanya n’abarwanya leta.
Ku wa 4 Mata 2014 nibwo yatawe muri yombi, hashize iminsi icumi agaragara ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi yemera ibyaha byatumye bamwe amabere yikora.
Ibintu abantu benshi batamukekeragaho ni byo yemeye ko yakoze. Gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kujya mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo twari kujya twumva ngo Kizito Mihigo twakunze ni we wateye grenade aha n’aha.
Yumvaga ko RNC, FDLR na ba Cassien Ntamuhanga ndetse na Gerard Niyomugabo baramutse bafashe ubutegetsi, ko amahirwe ye yakwiyongera, akicara muri ya ntebe yifuzaga ahari.
Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Ibi byose ariko ntabwo abantu babyemeraga na mbere hose usibye kuba yarireguye abyemera, akavuga ko ahubwo ataruhanya asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu.
Ya matwi rero atumva, imbabazi yaje kuzihabwa nyuma yo gutakamba gukomeye, akavuga ko yicujije, maze nyuma y’imyaka ine n’igice adaca iryera umucyo wo hanze, ngo agende yisanzuye muri Kigali no mu nkengero zayo, Perezida Kagame amugirira imbabazi asohoka muri gereza we hamwe n’abandi bagororwa barenga ibihumbi bibiri.
Kizito yagarutse mu buzima busanzwe yumva ko azongera kuba wa wundi wa kera uzira icyasha, ariko isura mbi yari yarisize, ntiyahise isibangana ako kanya. Byamusabye kongera gukora indirimbo n’ibitaramo byinshi ariko ni hahandi.
Yasohotse muri gereza ashyize imbere ikintu cyose cyamugira undi wundi, umuntu mushya utarangwa n’ibishuko. Icyo gihe mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uburyo arajwe ishinga no gushaka umugore, akava mu buzima bwa gisore agaca ukubiri n’ikintu cyose cyamuyobya.
Ntibyamukundiye rwose habe na mba, yaragerageje ndetse abakobwa benshi bakamugendera kure, bamwe baramubenga, bavuga bati uyu musore wageze aho yigarika uwamugabiye ubu aho wenda yazanyigarika naramubumburiye ibibero koko?
Uko ni ko yagowe no kwisanga muri sosiyete, ariho arakomeza arahanyanyaza ajya mu bikorwa binyuranye birimo ibyo kwigisha abana bato mu biruhuko ibijyanye na muzika. Ikibabaje ni abo bana, bagiye kubona mwarimu wabo mu yindi sura, nibura wenda iyo yigisha abakuze bo bamuzi neza, bo ntibari kuzatungurwa.
Nyuma yo kugabirwa buri kimwe cyose, guhabwa imbabazi zibonwa na bake, ntako atagoragojwe ariko ya kamere, wa mujinya w’umuranduranzuzi yaririmbye wakomeje kumukukiramo kugeza aho ejo bundi afata inzira agashaka kujya hanze y’igihugu anyuze mu nzira zitemewe kugira ngo ajye i Burundi yifatanye n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni za ndoto yahoranye kera zikimwirukankamo. Ariko amahitamo ya muntu hari ubwo amuhitana, intamenya ikarira ku muziro ndetse umugabo utabwirwa akisanga yikebeye inyama itaribwa ari nako abo umwami yasereye amasaka, bo bamusereye amabuye.
Imana imuhe iruhuko ridashira.