Nta gushidinya ko u Rwanda rwahindutse neza kandi ubudasubira inyuma,keretse abazi ko bafite amaso arebera mu gutsimbarara ndetse ni umutima wo kwanga u Rwanda hamwe ni ishyari ryabimbitse kubera uburyo u Rwanda ruva mu bwiza rwinjira mu bundi kandi barara badasinziriye barutega imitego myinshi yo gusebya urwababyaye mu mahanga,ariko abana benshi b’u Rwanda benshi bareba neza bazi neza aho u Rwanda rugeze ubu ngubu nyuma y;imyaka 22 gusa nyuma ya Genocide yakorewa abatutsi ntibahwema kubanyomoza no kwerekana ukuri nyako ku Rwanda.
Umugi wa Kigali
Ubu u Rwanda rwakiriye inama ya 26 y’isi y’ubukungu ku mugabane w’Afurika mu murwa mukuru wa Kigali kuva taliki ya 11 kugera ku ya 13 Gicurasi,isanganyamatsiko iragira iti : Guhuza ubukungu kamere bwa Afurika binyuze mihindukire y’ikoranabuhanga (Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation.
Iyi nama kandi isozwa kuri uyu wagatanu yibanze no ku bindi bintu by’ingenzi nko guhuza ubukungu mu ngeri zose,kurwanya ubusumbane,no gukomeza imigenderanire ni imihahirane myiza hagati y’ibihugu,by’umwihariko kandi yibanze ku buryo ikorana buhanga ryazamura ba rwiyemezamirimo,guha imbaraga uburyo amakuru yaherekanywa yambutse imipaka ndetse no gukuraho inzitizi zose mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umujyi wa Kigali ni joro
Iyi nama y’ubukungu bw’isi kuri Afurika kuba yarabereye mu Rwanda si igitangaza kuko rwaratoranyijwe kuyakira kubera iterambere rumaze kugeraho ruvuye kuri zero.
Iyi ni inama yo mu rwego rwo hejuru iba ipiganirwa kwakirwa ni ibihugu byinshi,u Rwanda rwayihawe kuko rubikwiye kandi rufite ubushobozi bwo kuyakira kubera byinshi babandi bazi ko bareba batajya babona ahubwo birirwa baduhira ngo nibo bazi aho ubukungu bw’u Rwanda buganisha.
Iyi nama rero ni ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda mu gihe Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane bidasubirwaho nyuma y’amahano yagwiririye u Rwanda 1994 genocide yakorewe abatutsi, yahagaritswe na nyakubahwa Perezida wa repubulika yu Rwanda Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Genocide.
Ubukungu bwu Rwanda bwarasenyutse busigara nyuma y’ubusa,ibikorwa remezo byose byarsenyutse ndetse na abanyarwanda barahahamutse ari abarokotse ndetse na abandi banyarwanda benshi bakoze ubwicanyi.
Nubwo u Rwanda rwari rufite izo ngorane zose ni zindi nyinshi zitandukanye,ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka gahoro gahoro ku rugero rwiza kuva mu mwaka 1994,ubukene bwagabanutseho 5.8%, kuva kuri 44.9% mu mwaka 2011 kugeza kuri 39.1.ubukene bukabije butindi nabwo ntibwasigaye bwagabanutseho 7.8% kuva 2011ubu ngubu buhagaze kuri 16.3%.
Nta gushidikanya uretse impumyi buhumyi biragaragara ko mu myaka 22 u Rwanda rwageze heza aho buri muntu cg se igihugu cyose kiri mu nzira y’ amajyambere kirota kuhagera,ibyo byose ariko si impanuka ahubwo tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibi byose nibyo byatumye u Rwanda rutoranywa kwakira inama nkiyi yo mu rwego rwo hajuru ndetse ni zindi nyinshi ndetse ni ibindi byinshi mu nzego zose zitandukanye kandi byose byagenze neza ndetse ababikurikiranira hafi bagatangaho u Rwanda urugero.
Tony Blair ,Hagati HE Paul Kagame na Howard Buffett
Sinarangiza ariko ntagarutse ku gaciro abanyarwanda twihesha mu ruhando rw’amahanga,ubu amaso y’isi yose ari ku Rwanda ndetse na abanyacyubaro bakomeye barimo abakuru b’ibihugu,abavuga rikijyana kw’isi,abashoramali ndetse abaherwe bose baragaruka ku miyoborere myiza ya perezida Paul Kagame washoboye no guhindura imyumvire ya abanyarwanda bakamenya ko bagomba kubana no kwihesha agaciro,kugira amahitamo yabo,kugira ubumwe,kureba kure ndetse nindi myumvire yo mu rwego ruhambaye isigaye iranga abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego abanyarwanda barebye kure nkuko umugwizatunga Howard Buffett yabigarutseho at i”Tureke gutekereza ko tuzi neza ibyo abanyarwanda bashaka hejo hazaza heza habo kurusha bo ubwabo” nibyo koko kandi ni ukuri kandi nshimishwa cyane nuko Perezida Kagame nta gihe atahwemywe kubitwibutsa,nta muntu numwe ushobora kukumenyera ahazaza hawe kurusha uko wowe wabyimenyera,arongera ati” Mu buzima hafi ya bwose bwanjye nabumaze mfata ibyemezo birimo (Risk)ariko sinekereza ko abanyarwanda bagomba gufata risk bahindura ubuyobozi bwabo.
Umuherwe umunyamerika Howard Buffett
Nibyo koko Mr Buffett kandi abanyarwanda nta mpamvu yo gufata risk yo guhindura ubuyobozi kandi dufite amahirwe twiherewe ni imana yo kugira umuyobozi udasanzwe nka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba ari nayo mpamvu nyamukuru twagize amahitamo yacu dutora referendum kugira ngo tubone amahirwe yo kuzongera kumwitorera ngo agumye atuyobore,arongera ati ”Iyo tudakereza ko Perezida Paul Kagame azongera kuba ari hano indi myaka 7 ntabwo twari no kwirirwa duta umwanya wacu wo kwiyumvira kuba hano uyu munsi”
Urakoze cyane Mr Buffett,ukoze ku mutima w’abanyarwanda,iyo tutabona ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza ukwiye u Rwanda ntabwo abanyarwanda bari kwirirwa bamusaba kongera kubayobora no gutora muri referendum ku bwiganze bwinshi YEGO.Ni Paul Kagame.
Kigali Convention Centre KCC
Birashimishije cyane ko Atari abanyarwanda gusa tubona ko u Rwanda dufite amahirwe yo kugira umuyobozi w’intagereranywa ndetse n’ibyiza byinshi amaze kugeza kubanyarwanda,twebwe ababibona turabigushimira cyane Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,abi impumyi nabo batabibona baracyasinziriye bashobora kuba batazi naho isi n’u Rwanda bigeze gusa ubaye ni impumyi nti waba uri ni igipfamatwi,ikibabaje gusa nuko bazisanga barabaye nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu kandi inka yarariwe kera. Bosco Ngabonzima Umukunzi wa Rushyashya UK