Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza ku byaha bishinjwa itsinda ry’impunzi 45 z’abanyarwanda zafatiwe ku mupaka wa Kikagati zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarangiye, aho byitezwe ko mu minsi iri imbere zigomba kugezwa imbere y’ubutabera zikaburanishwa.
Ku wa 11 Ukuboza 2017, Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo bafatwaga, bireguye bavuga ko bari bagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa muri Tanzania. Kugeza ubu, aba banyarwanda bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nalufenya, imwe mu zikomeye mu Karere ka Jinja.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yatangaje ko iperereza kuri izi mpunzi rikomeje ndetse hari ibyaha byinshi zikurikiranyweho.
Ati “Bafatiwe ku mupaka bagendeye ku byangombwa by’ibihimbano bitagaragaza umwirondoro wabo wa nyawo. Babiri bakekwa bafatiwe i Kampala hamwe n’abo bafatanya.”
Inkuru dukesha Nile Post ivuga ko Kayima yatangaje ko aba bantu bose atari abere ndetse ‘polisi yatahuye ibyaha bikomeye birenze impapuro mpimbano birimo iterabwoba’.
Itsinda ry’abanyamategeko mu cyumweru gishize ryagejeje ubusabe ku rukiko rw’i Jinja rivuga ko aba baregwa bagezwa imbere y’amategeko bagatangira kuburanishwa.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje atangaza ko iperereza kuri iki kirego ryamaze kurangira ariko ko gutinda kugezwa imbere y’ubutabera kw’abaregwa biterwa n’ibihe by’iminsi mikuru.
Yongeyeho ko gufungwa kw’abakekwaho ibyaha, bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko aho bafungiye hemewe nka hamwe mu hashyirwa abantu bakekwaho ibyaha bikomeye.
Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minembwe.
Aba batawe muri yombi bagiye muri iyi myitozo ya gisirikare, bari mu modoka y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi ifite pulake ya Uganda ya UAQ374B.
Amakuru avuga ko kugira ngo bafatwe, bwa mbere na mbere bageze ku mupaka wa Kikagati, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rukababuza kugenda kubera ibyangombwa by’inzira nyuma yo gukeka ubuziranenge bwabyo.
Umwe mu bakora muri uru rwego yatangaje ko bagize amakenga y’uburyo aba banyarwanda bakiri bato bagendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda bose hamwe nk’itsinda.
Hashize iminsi muri Uganda havugwa ubwiganze bw’abashyigikiye RNC, aho mu nkambi zicumbikiye abanyarwanda hakurwamo abajya muri uyu mutwe byose bigakorwa hagamijwe gushaka abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi bikorwa byose bivugwa ko bishyigikiwe cyane na Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI. Uku gushaka impunzi z’abanyarwanda baba mu nkambi muri Uganda bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare, bikorwa ku buryo ubuze muri izo nkambi bisobanurwa ko yashimuswe n’u Rwanda.