Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kurushinga, ubukwe bwabo burangamiwe na miliyoni zitabarika mu nguni zose z’Isi ndetse n’abatuye i Kigali bazabukurikirana umunota ku wundi.
Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George ndetse umwamikazi w’u Bwongereza azaba ahari nk’umunyacyubahiro uruta abandi.
Meghan Markle n’igikomangoma Harry bakoze imyitozo ya nyuma y’uko ubukwe bwabo buzagenda kuri uyu wa Gatandatu, bakoranye umutambagiro n’ingabo zizasusurutsa akarasisi ku munsi wabo w’amateka.
Ikinyamakuru Express cyatangaje ko ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].
Ku bantu batuye i New York muri Amerika ndetse na Toronto muri Canada bazaba bari ku isaha ya saa moya za mugitondo[7am]. I Los Angeles bizaba ari saa kumi z’urukerera, i Sydney, Australia[saa tatu z’ijoro] mu gihe i Madrid bazaba bari saa saba z’amanywa.
Ibirori by’ubukwe bwa Meghan na Harry bizerekanwa mu buryo bwihariye mu mijyi itandukanye yo ku Isi ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Kigali bateguriwe uburyo bwo kuzakurikirana imihango yose mu buryo bwa rusange. Igihe ibirori bizatangirira, mu Bwongereza bazaba bari saa sita z’amanywa[British Summer Time (BST) mu gihe i Kigali bizaba ari saa saba z’amanywa ugendeye ku masaha mashya yahindutse kuwa 25 Werurwe 2018.
Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.
Uko gahunda yose iteye:
8:00 am: Abatumirwa rusange bazatangira kugera mu mbuga ikikije St George Chapel no guhagarara ku nkike z’umuhanda abageni bazacamo kugira ngo bitegure kubareba neza.
9.30am: Abamerewe kwinjira muri chapel bazatangira kwinjiramo kugeza 11.15am
11.20am: Umuryango w’ibwami uzatangira kuhagera
11.55am: Umwamikazi w’u Bwongereza azagera ku Kiliziya abageni bazasezeraniramo
11.59am: Meghan n’umugabo we bazahasesekara bagaragiwe
12pm: Umuhango wo kwambikana impeta muri St George Chapel ahazaba hateraniye abatumirwa b’imena 600.
1pm: Abageni bazasohoka mu kiliziya bajye kwiyereka abaturage, bazaca ahitwa Castle Hill, bakomereze High Street hanyuma bajye mu Mujyi wa Windsor rwagati ubundi bace ku muhanda mugari wa Long Walk bahindukire basubira aho basezeraniye mu cyumba bateguriwe gusabaniramo n’abatumirwa.
Nyuma ya saa sita: Umwamikazi w’u Bwongereza agomba kwakira abageni n’abatumirwa babo mu muhango ukomeye uteganyijwe mu cyumba cyo kwiyakira cya St George.
Ku mugoroba: Igikomangoma Charles kizakira abageni mu bindi birori bidasanzwe bizabera kuri Frogmore House. Abageni, inshuti za hafi[200] n’imiryango bazasangira ibyishimo.
BBC izatangira kwerekana ibirori saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani; izakoresha abanyamakuru bayo basanzwe bazwiho ubuhanga mu birori bikomeye Huw Edwards, Kirsty Young na Dermot O’Leary.
ITV izatangira 9.25am kugeza 3pm, izakoresha abanyamakuru babiri Phillip Schofield and Julie Etchingham mu gihe Sky izatangira saa tatu kugeza saa cyenda ikoreshe abanyamakuru Kay Burley, Anna Botting, Jayne Secker, Sarah-Jane Mee, Colin Brazier ndetse na Jonathan Samuels.
Mu mijyi itandukanye hateguwemo ibikorwa byo kwerekana ubu bukwe mu buryo bwa rusange haba i London, Belfast, Salisbury, Leeds, Swansea, Winchester ndetse na Portsmouth.
Harry akoze umwihariko mu bikomomangoma byose, ni we wenyine ugiye gukora ubukwe muri weekend mu gihe bizwi ko abana b’ubwami bw’u Bwongereza barushinga mu minsi y’imibyizi.
Mu Mujyi wa Kigali abashaka gukurikira ibirori bya Meghan na Harry bateguriwe uburyo bwaguye mu muhango uzabera kuri Pili Pili i Kibagabaga.
Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.
Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.