• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Editorial 20 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021 kuri Hilltop Hotel, Perezida wa FERWAFA yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya kabiri igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y’amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

Ku ruhande rwa FERWAFA, iyi nama yari yitabiriwe na Perezida bwana MUGABO N. Olivier, Visi Perezida bwana HABYARIMA Marcel, Umunyamabanga Mukuru bwana UWAYEZU F. Régis ndetse n’abandi bakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Atangiza iyi nama, Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier yabanje gushimira abitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo biganisha ku cyatuma Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo igenda neza.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bwana UWAYEZU F. Régis yabanje gusobanurira abayobozi b’amakipe ibikubiye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azakurikizwa muri ayo marushanwa. Yagaragaje inshingano za FERWAFA ndetse n’iz’amakipe kimwe n’ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

Kimwe mu byo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye mu mpinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa ‘’FERWAFA RETURN TO PLAY GUIDELINES’’ ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana.

Mubyavuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje impande zombi yanzuye ko amakipe agomba kwiyandikisha mu gihe cya vuba kuko biteganyijwe ko amakipe agomba gutangira imyitozo guhera ku itariki ya 25 Kanama 2021, ndetse amarushanwa akazatangira ku itariki ya 18-19 Nzeri 2021.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/8 ibanza izakinwa ku itariki ya 21-22 Nzeri naho imikino yo kwishyura izakinwa ku ya 24-25 Nzeri 2021, kimwe cya kane ku mukino ibanza izakinwa kuya 27-28 Nzeri iyo kwishyura yo ikazakinwa ku ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2021.

Kimwe cya kabiri imikino ibanza izakinwa kuya 4 -5 Ukwakira mu gihe iyo kwishyura izakinwe kuya 7-8 Nzeri 2021, umwanya wa gatatu wo uzakinwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 naho umukino wa nyuma ari nawo uzagaragaza amakipe abiri agomba gusimbura AS Muhanga ndetse na Surise FC uzakinwa kuya 11 Ukwakira 2021.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, amakipe yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza Ingengabihe ya Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri mu bagabo.

Ikindi ni uko abayobozi b’amakipe y’Ikiciro cya kabiri bishimiye kuba Shampiyona igiye kuba nyuma y’igihe kinini yarahagaritswe kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

2021-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Editorial 14 Aug 2019

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 07 Oct 2021
Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024
‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Editorial 10 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo
Amakuru

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Editorial 30 Apr 2022
Amakipe  yo mu mujyi umwe  i Manshester akomeje kwitwara nabi muri shampiyona y’u Bwogereza
IMIKINO

Amakipe yo mu mujyi umwe i Manshester akomeje kwitwara nabi muri shampiyona y’u Bwogereza

Editorial 15 Feb 2016
Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Editorial 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru