Mu muhango wo gushinyagurira abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu mujyi wa Charleroi mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022, uyu mugore Donata Uwanyirigira yagaragaye ari kumwe n’abayoboke ba Jambo Asbl, rya shyirahamwe ry’abana bakomoka ku bajenosideri, biriza ngo barashyira indabo ku rwibutso rw’aho Charlroi.
Mu bitabiriye uwo muhango wo ”KWIBUKA BOSE”, harimo n’abo mu ngirwamuryango”IGICUMBI”, biyita ko barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, nyamara ukarangwa n’ibikorwa byo kuyitesha agaciro no gusebya Ingabo za RPF-Inkotanyi zatanze ubuzima bwazo ngo Jenoside ihagarare.
Uyu Donata Uwanyirigira ugaragara nk’uwataye umutwe kubera gushakira indonke aho zidashakirwa, ni umwe mu bashinze icyitwa URGTH(Union des Réscapés du Génocide perpetré contre les Tutsis au Hainaut) ngo kigamije kurengera inyungu z’abacitse ku icumu ndetse n’iz’imiryango y’abasirikari 10 b’ababailigi biciwe mu Rwanda muri Mata 1994, ariko mu by’ukuri iki kikaba ari ikiryabarezi Donata Uwanyirigira akoresha ngo yitapfunire ibifaranga by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nyungu za politiki.
Muri uwo muhango wabereye Charleroi nta jambo na rimwe ryo gusaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwa ryahavugiwe, yewe habe n’iryo kwamagana abayihakana n’abayipfobya. Ibyahavugiwe byose byaganishaga mu mujyo umwe, wo”Kiwibuka Bose”, ni ukuvuga ya myumvire ipfuye ivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Ikindi cyasekeje ibyabereye Charlroi ni amarira y’ingona ya Jambo Asbl , aho abayoboke bayo babeshya ko bababajwe kandi bibuka abasirikari 11 b’ababiligi biciwe mu Rwanda, nyamara bahora ku isonga mu kuburanira no kugira umwere Col Bernard NTUYAHAGA wahamwe n’uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abo basirikari. Ibi byose, byaba ibya Donata uwanyirigira na URGTH ye, byaba ibya Jambo Asbl n’abambari bayo, ni itekamutwe rigamije kwisaruriza amafaranga, ngo bucye kabiri.
Icyakora abazi neza Donata Uwanyirigira ntibagitangazwa no kumubona yifatanya n’abajenosideri n’ababakomokaho, cyangwa ngo bababazwe no kumwumva mu bafata abishwe bakagirwa abicanyi, naho abicanyi bakagirwa abahemukiwe. Ibi babihera ko na mbere y’uko Uwanyirigira ava mu Rwanda mu myaka ya za 2000 yavugwagaho kwakira ruswa z’abajenosideri, dore ko ngo yafunguje abatari bake ubwo yakoraga mu Bushinjacyaha Bukuru.
Iyo ni ya nda nini isumba indagu, kugeza aho agambanira ababyeyi n’abavandimwe be, yifatanya n’ababishe urw’agashinyaguro.
Iyi myitwarire igayitse kandi Donata Uwanyirigira ayisangiye n’inzererezi ishaje yanduranya cyane, Sharti Epimaque wahoze akora muri CNLG mbere y’uko ajya kwiyahuza inzoga mu Bubiligi. Ubu Uwanyirigira na Sharti , ni inshuti z’akadasohoka z’abuzukuru ba Mbonyumutwa, abana ba Habyarimana na Bagosora, n’abandi bajenosideri ruharwa. Iyo isari yasumbye iseseme, abafite inda nini ntacyo bacira!