• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Editorial 09 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu muhango wo gushinyagurira abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu mujyi wa Charleroi mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022, uyu mugore Donata Uwanyirigira yagaragaye ari kumwe n’abayoboke ba Jambo Asbl, rya shyirahamwe ry’abana bakomoka ku bajenosideri, biriza ngo barashyira indabo ku rwibutso rw’aho Charlroi.

Mu bitabiriye uwo muhango wo ”KWIBUKA BOSE”, harimo n’abo mu ngirwamuryango”IGICUMBI”, biyita ko barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, nyamara ukarangwa n’ibikorwa byo kuyitesha agaciro no gusebya Ingabo za RPF-Inkotanyi zatanze ubuzima bwazo ngo Jenoside ihagarare.

Uyu Donata Uwanyirigira ugaragara nk’uwataye umutwe kubera gushakira indonke aho zidashakirwa, ni umwe mu bashinze icyitwa URGTH(Union des Réscapés du Génocide perpetré contre les Tutsis au Hainaut) ngo kigamije kurengera inyungu z’abacitse ku icumu ndetse n’iz’imiryango y’abasirikari 10 b’ababailigi biciwe mu Rwanda muri Mata 1994, ariko mu by’ukuri iki kikaba ari ikiryabarezi Donata Uwanyirigira akoresha ngo yitapfunire ibifaranga by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nyungu za politiki.

Muri uwo muhango wabereye Charleroi nta jambo na rimwe ryo gusaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwa ryahavugiwe, yewe habe n’iryo kwamagana abayihakana n’abayipfobya. Ibyahavugiwe byose byaganishaga mu mujyo umwe, wo”Kiwibuka Bose”, ni ukuvuga ya myumvire ipfuye ivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Ikindi cyasekeje ibyabereye Charlroi ni amarira y’ingona ya Jambo Asbl , aho abayoboke bayo babeshya ko bababajwe kandi bibuka abasirikari 11 b’ababiligi biciwe mu Rwanda, nyamara bahora ku isonga mu kuburanira no kugira umwere Col Bernard NTUYAHAGA wahamwe n’uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abo basirikari. Ibi byose, byaba ibya Donata uwanyirigira na URGTH ye, byaba ibya Jambo Asbl n’abambari bayo, ni itekamutwe rigamije kwisaruriza amafaranga, ngo bucye kabiri.

Icyakora abazi neza Donata Uwanyirigira ntibagitangazwa no kumubona yifatanya n’abajenosideri n’ababakomokaho, cyangwa ngo bababazwe no kumwumva mu bafata abishwe bakagirwa abicanyi, naho abicanyi bakagirwa abahemukiwe. Ibi babihera ko na mbere y’uko Uwanyirigira ava mu Rwanda mu myaka ya za 2000 yavugwagaho kwakira ruswa z’abajenosideri, dore ko ngo yafunguje abatari bake ubwo yakoraga mu Bushinjacyaha Bukuru.

Iyo ni ya nda nini isumba indagu, kugeza aho agambanira ababyeyi n’abavandimwe be, yifatanya n’ababishe urw’agashinyaguro.

Iyi myitwarire igayitse kandi Donata Uwanyirigira ayisangiye n’inzererezi ishaje yanduranya cyane, Sharti Epimaque wahoze akora muri CNLG mbere y’uko ajya kwiyahuza inzoga mu Bubiligi. Ubu Uwanyirigira na Sharti , ni inshuti z’akadasohoka z’abuzukuru ba Mbonyumutwa, abana ba Habyarimana na Bagosora, n’abandi bajenosideri ruharwa. Iyo isari yasumbye iseseme, abafite inda nini ntacyo bacira!

 

 

2022-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza  abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

Editorial 31 Jan 2018
Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Editorial 21 Nov 2017
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Editorial 27 Jun 2016
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Editorial 04 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano
Mu Mahanga

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Editorial 06 Jan 2016
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Mahanga

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Editorial 12 Jan 2017
RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa
ITOHOZA

RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru