Kuva aho Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Dr Jean Damascene Bizimana nka Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yahise yibasirwa n’abari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abahakanyi bayo ndetse n’izindi ntagondwa zikigendera mu murongo wa Hutu Pawa.
Muri abo twagaruka kuri Ingabire Victoire ndetse na Jambo asbl, ishyirahamwe rigizwe n’abakomoka kuri ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu nyamukuru bibasira Dr Bizimana ni uko ari urumuri rumurikira abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho bamwe bahinduka abandi bagakomera k’umurage w’ababyeyi babo nka Victoire Ingabire cyangwa se Jambo asbl.
Dr Bizimana ni inararibonye, asobanukiwe neza nicyo kuba Umunyarwanda bivuze, yakoze ibishoboka byose yambika ubusa abahembera amacakubiri n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ariyo mpamvu bamwibasira nkuko Hutu Pawa yibasiraga uwabashaga kubereka ko umugambi w’urwango ntacyo umaze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma bakabizira. Aha twavuga nka Agathe Uwilingiyimana, Nzamurambaho Frederic, Maitre Felicien Ngango,Joseph Kavaruganda n’abandi.
Ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho mu binyejana byinshi u Rwanda rukiri igihugu kigari rutaramburwa ibice byarwo n’abakoloni, aho rwageraga za Masisi, Rutshuru, Bufumbira, Minembwe n’ahandi. Ubwo bumwe bwashenywe n’abakoloni bashyiraho politiki yo gucamo ibicemo Abanyarwanda kugeza bafashije abatarashakaga ubwigenge gushinga ishyaka rya PARMEHUTU.
Abavuga nabi Dr Bizimana, umunyamategeko uzi byimbitse amateka y’u Rwanda n’abambari ba MDR-PARMEHUTU cyane cyane ababakomokaho cyangwa abuzukuru babo. MDR PARMEHUTU na MRND ni amashyaka yakuriye mucyiswe ubumwe bw’Abahutu, ariko ubumwe bw’Abahutu ntibushoboka ahubwo hashoboka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abashaka ubumwe bw’ubwoko ni abakuriye mu ngengabitekerezo.
Iyo Ingabire avuga ubumwe bw’Abanyarwanda aba ashaka kuvuga ubumwe bw’Abahutu. Twibutse ko yayoboye ishyaka ryambere (RDR) ryahuzaga imitwe yose yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yuko bahungiye mucyahoze ari Zayire ariyo Kongo-Kinshasa yubu.
Ingabire uvuga ku bumwe bw’Abanyarwanda ntabwo yigeze yitandukanya na rimwe n’icyaha kuko nubu ari hanze kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo atamubabarira iyi Minisitieri ari kunenga umuyobozi wayo yari kubyumvira kuri Radiyo akiri muri gereza. Ingabire kandi ntiyigeze yitandukanya n’ibikorwa by’umubyeyi we Therese Dusabe ahubwo ahora amuvugira amugaragaza ko nta cyaha afite bamubeshyera. Kuri Ingabire abarokotse nibo banyabyaha kuko “babeshyera” umubyeyi we, ibi abisangiye na benshi mu bafite ababyeyi babo bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gutangirira mu kwigira amateka y’u Rwanda uko yagenze nta kuyaca ku ruhande. Icyo nicyo Ingabire na Jambo asbl badashaka kuko abambika ubusa agaragaza uruhare rwabo kuva muri 1959 kugeza muri 1994 ubwo umugambi wo kurimbura Abatutsi washyirwaga mu bikorwa. Uwo ari we wese ucukumbura amateka Ingabire Victoire n’abambari be bamwita umuhezanguni kuko avuga ibyo badashaka kumva. Bameze nka Gahini ubwo Imana yamubazaga aho murumuna we Abel ari kandi yamwishe.
Iyo tuvuga amateka, tukavuga amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorogoshora ababarimbuye n’ababashyigikiye barimo Ingabire dore ko intego kwari uko umuhutu azavuka akabaza uko umututsi yasaga. Ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ingabire Victoire na jambo asbl ni abo ni abanyeshuri igihe baba bashaka guhinduka.