Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki akomeje kumvikana mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi atagatifuza nyina umubyara Therese Dusabe wahamwe akanakatirwa n’inzego z’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komini Butamwa ubu ni mu karere ka Nyarugenge
Jean Bosco Murangwa, yarokokeye mu murenge wa Mageragere yasobanuye byinshi mu mateka ya mbere ya Jenoside avuga ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bitwa Ibyitso; nk’Umuntu warokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Butamwa yavuzeko abantu benshi baguye Mageragere akaba ababazwa nuko Ingabire Victoire ashaka kwerekana ko nta bwicanyi bwahabereye kubera gushaka kurengera Nyina.
Jean Bosco Murangwa, akomeza asaba Ingabire Victoire ko akwiye kurekera nyina uruhare rwe akirwariza agakurikiranwa n’Inkiko akisobanura,akomeza asaba Leta y’U Rwanda yabafasha ikabigiramo uruhare ikamuzana agakora igihano yakatiwe n’inkiko Gacaca. Kuba Ingabire atari I Mageragere mu gihe cya Jenoside, ntakwiye kuburanira Nyina kuko ntateze kumva ko nyina azamubwira ko yayikoze, niyo yabimubwira Ingabire yabihakana. Mu nama zateguraga Jenoside, Dusabe Therese yabaga ari kumwe n’uwitwa Kangavera bikekwa ko nawe yaje mu mpunzi vuba aha,ati rero mu nama no mu bitero bari bahari na Therese nawe yabwiraga urubyiruko ko ari abanyabwenge; “Yabaga yambaye impuzankano y’abajenosideri njyewe naramwiboneye rwose kandi nari muzi nk’uwari uhagarariye ikigo nderabuzima cya Butamwa”.
Murangwa akomeza avuga ko ibyo yabakoreye byabatunguye cyane kandi mbere barabizeraga nk’abaturanyi beza ndetse n’abana biganaga, uko rero ntibari bazi ko Interahamwe zabatengushye ari cyo binjijwemo n’ababyeyi babo bari muri izo Mitingi (Meeting)
Therese Dusabe, Muhizi na Barasita wahoze ari ‘Bourgumestre’ akaba na Perezida w’Interahamwe, Setiba Joseph wari ushinzwe imyitwarire muri komite y’ Interahamwe mu mugi wa Kigali, Shitani, Gahutu, Sekamana bose babanaga byahafi na Therese Dusabe kandi abo bose bafatanyije mu bwicanyi bwamaze imbaga y’Abatutsi mu cyahoze ari Butamwa,”
Murangwa akomeza avuga ko “Sekamana yaburanishijwe n’Inkiko Gacaca gusa batunguwe nuko yavuze ko azaburanishwa Kagame atakiri Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda
Bose rero Sekamana na Therese Dusabe bakatiwe burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca, Therese Dusabe yagaragaye yima abamuganaga imiti agakoresha ububasha yari afite yirukana abatutsi bamuganaga bakomeretse nk’uko yabibwiye Umugore waje amusanga,Tereza ati “‘Nimujyane uwo Mututsikazi ajye kugwa ahandi”: ni uko interahamwe ziramwumvira ziramuhitana agwa aho.
Undi muntu watanzwe na Therese Dusabe ni Gateneri Gerard wari Deregiteri w’amashuri abanza ya Butamwa. Yaje ahungira kuri Therese Dusabe niwe ubwe wahamagaye Interahamwe ziraza ziramwica.
Therese Dusabe ni umukecuru ubu ukuze wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Iyo aza kuba umuganga w’umunyabwenge, ntabwo aba yarishoye mu bwicanyi bwahitanye abatutsi. Dusabe Therese ni umwe mubari bize wari hafi mu myitozo yo kwanga no kwica abatutsi.
Ku ruhande rwa Ildephonse Kabanda, nawe warokotse Jenoside watanze amakuru, yavuze ko yabonye ko Therese Dusabe yoherejwe na Leta ya Habyarimana kuza gutata no kwiga uko ako karere kameze, amenye abatutsi bari bahatuye, atoze kandi yigishe interahamwe zo muri Komini Butamwa.
“Ubwo hashingwaga Ishyaka rya CDR n’umutwe w’Interahamwe, Therese Dusabe yawubaye hafi kandi niwe wagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa bahereye ku bize bari bafite amashuri n’ubumenyi. Kabanda yunze mu rya mugenzi we Murangwa avuga ko Therese Dusabe nawe yakurikiranye anahagararira Interahamwe zimara Abatutsi muri Butamwa
“Binyuze mu mategeko ya Therese Dusabe, bishe Kalisa, Umubyeyi we Canisio Kambanda baranabanaga mu muryango remezo ndetse n’idini rimwe aho basengeraga ‘Saint Vincent De Paul’, bica Mama Mwemanane Verena, Umuvandimwe Mukanyana, François, Uwizeye Marie Josee, Karangwa Philbert na Kayiranga Prosper, Umugore wa Data wacu Karinganire Dismas n’abana babo batatu, Karengera Desire n’abana babo babiri, bica Kamanzi, Binenwa Bartazar n’abandi babarizwaga mu bwoko bw’abatutsi babaga hano,” nk’uko Kabanda akomeza abivuga
“Tubabajwe n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abagize uruhare muri Jenoside n’ababakomokaho bayipfobya nka Ingabire Victoire batemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina na nyiri ubwite aruhakana, Ntidushinja Ingabire Victoire gukora Jenoside ariko ni umwe mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside”
Urutonde rw’abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa barimo na Therese Dusabe
“Turasaba amahanga kugira uruhare bakohereza Therese Dusabe agakurikiranwa n’ubutabera ibyaha bya Jenoside yewe Turasaba n’ibindi bihugu bicumbikiye abantu bakoze ibyaha bya JENOSIDE Kudufasha bikabohereza bakagana ubutabera kandi bagatega amatwi abakorewe ibyaha aho kubaha rugari bakidoga mu itangazamakuru ryabo. Niba koko Dusabe Therese ntacyo yikeka naze yisobanure ubutabera bumutege amatwi” Kabanda akomeza avuga ko, abacitse ku icumu biteguye kubabarira uwo ari we wese uzicuza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abikuye ku mutima.
Muri Gashyantare tariki ya 19, mu mwaka wa 2009, Therese Dusabe yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko Gacaca rwa Butamwa. Ubu yibera mu gihugu cy’u Buholandi aho yahungiye akaba anakomeje ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umukobwa we Victoire Ingabire ntatuza gukomeza kubiba iyo ngengabitekerezo mu Rwanda na nyuma yaho afunguwe ahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuwa 14 Nzeri umwaka wa 2018; Mu mwaka wa 2010 ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Ingabire yumvikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ashyigikira ibikorwa bipfobya Jenoside binatesha agaciro ubuyobozi bw’Igihugu, agaragaza ko Nyina umubyara nta ruhare yagize muri Jenoside kandi ababibonye bahari bariho banabisubiramo kuko bari bahibereye.