• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Editorial 28 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingabire Victoire Umuhoza urambye mu butekamutwe bwo kwiyita umunyapolitiki, amaze no guhamya akarenge mu buriganya, aho ashaka kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe.

Ubu buriganya, Ingabire amaze kubufatirwamo ubugira kabiri, icyakora umugambi we ugapfuba ntacyo arageraho.

Mu minsi ishize, Ingabire yaranyonyombye agerageza gusesera mu nzego zinyuranye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, agirango yiyandikisheho ubutaka atemerewe n’amategeko.

Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyabumanga, akagari ka Kankuba, mu Murenge wa Mageragera mu Karere ka Nyarugenge,  bukaba bungana na M²  8385.17 bwagenewe guterwaho amashyamba. 

Ubundi butaka buherereye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Kankuba, umurenge wa Mageragere, bwo bukaba bungana na M²  4147.742 bwagenewe guturamo.

 Ubu butaka bwose bivugwa ko ari ubwa Dusabe Thérèse wasize ahekuye abanya Butamwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba abundabunda mu Buholandi. Ingabire rero yatetse umutwe wo kubwiyandikishaho nk’uwaburazwe n’ababyeyi, nyamara nta rupapuro na rumwe rw’irage yagaragaza.

Ubundi butekamutwe yakoze akwiye no gukurikiranwaho mu nkiko, ni uko bumwe muri buriya butaka, yabwandikishije ku mugabo we, Lin Muyizere, nawe wihishe mu Buholandi, akabeshya ko atuye mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Gacuriro,  kandi umugore we Ingabire Victoire yaramutaye mu Buholandi, dore ko ataracyifuza kubana n’uwo mugabo ugendera mu kagare kubera ubumuga.

Nyuma yo kumenya ko Ingabire Victore yatanze amakuru y’ibinyoma, abagize komite y’ubutaka banditse batesha agaciro ibyangombwa yari yahawe. 

Ingabire Arashaka icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi

Ubundi butaka Ingabire yashatse kunyanganya, buherereye mu Karere ka Ngororero, umurenge wa Ngororero, mu kagari ka Rususa. Ni ubutaka bwa sekuru Bigiyobyenda Siméon na Nyirabazungu Caritas aribo babyeyi b’umwicanyi Dusabe Thérèse, nyina wa Ingabire Voctoire. 

Ingabire ajya gutangira ubu buriganya yirengagije ko nyina Dusabe Thérèse atari we wenyine wavutse kwa Bigiyobyenda. Hari n’abandi barimo Muhayeyezu Immaculée, witabye Imana, akaba ahagarariwe n’umugabo we Claver. Abandi ni Tuyisenge Marie Goreth, Mukashaweza Consolée  ubana na Dusabe mu Buholandi, n’abandi.

Amakuru dukesha abamubeshya ngo ni amacuti ye nyamara bava iwe bakaza kubwira Rushyashya ibyahavugiwe byose, ahamya ko Ingabire ashaka aha hantu hari inzu yubatswe n’umutware Rwamuningi, ngo ahagire  icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA, irerero ry’abafite imyumvire ipfuye nk’iye, aho azajya acengereza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi bugome.

Ibi kandi Ingabire abikora nkana, abiziranyeho na nyina Dusabe, agamije kurigisa imitungo yose ishobora gufatirwa hishyurwa ibyo umujenosideri Dusabe yangije.

Birasa no gusubiramo amateka, kuko n’ubundi aha muri Ngororero hakundaga kubera inama z’abambari ba “Hutu Power” nka Léon Mugesera, Dusabe Thérèse n’ibindi bikomerezwa byateguye bikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabire Victoire Umuhoza wahereye kera ashaka aho yamenera ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda  kuva akiri muri RDR yaje kuvamo ASLIR na FDLR, ndetse akaza gushinga FDU- Inkingi  yahawe akabyiniriro ka DALFA-Umurinzi, ubu noneho ari mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe, ngo abugire indiri y’inkozi z’ibibi zigambiriye gusubiza uRwanda mu marira.

Ng’uko uko uburiganya bwa Ingabire bwatangiriye muri RDR, ALIR, FDLR, FDU-Inkingi, bukomereje muri Ngororero na Nyarugenge. 

Ubutabera bw’uRwanda nk’Igihugu cyiyemeje kugendera ku mategeko, ntibwagombye kurebera aya manyanga. Ubundi  amahano ye yose ayakora yitwikiriye isinde y’ umunyapolitiki “utavuga ruwe n’ubutegetsi”.

Ubu buriganya se nabwo ni ubwizanzure mu gutanga ibitekerezo ra?!

2022-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Editorial 04 Aug 2024
Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]

Intsinzi: Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 [ yavuguruwe ]

Editorial 19 Nov 2017
Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 09 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN
IMIKINO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Editorial 11 Jan 2016
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera
Mu Mahanga

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Editorial 06 Sep 2016
Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu,  yakoze impanuka
IMIKINO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Editorial 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru