Ingabire Victoire Umuhoza urambye mu butekamutwe bwo kwiyita umunyapolitiki, amaze no guhamya akarenge mu buriganya, aho ashaka kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe.
Ubu buriganya, Ingabire amaze kubufatirwamo ubugira kabiri, icyakora umugambi we ugapfuba ntacyo arageraho.
Mu minsi ishize, Ingabire yaranyonyombye agerageza gusesera mu nzego zinyuranye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, agirango yiyandikisheho ubutaka atemerewe n’amategeko.
Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyabumanga, akagari ka Kankuba, mu Murenge wa Mageragera mu Karere ka Nyarugenge, bukaba bungana na M² 8385.17 bwagenewe guterwaho amashyamba.
Ubundi butaka buherereye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Kankuba, umurenge wa Mageragere, bwo bukaba bungana na M² 4147.742 bwagenewe guturamo.
Ubu butaka bwose bivugwa ko ari ubwa Dusabe Thérèse wasize ahekuye abanya Butamwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba abundabunda mu Buholandi. Ingabire rero yatetse umutwe wo kubwiyandikishaho nk’uwaburazwe n’ababyeyi, nyamara nta rupapuro na rumwe rw’irage yagaragaza.
Ubundi butekamutwe yakoze akwiye no gukurikiranwaho mu nkiko, ni uko bumwe muri buriya butaka, yabwandikishije ku mugabo we, Lin Muyizere, nawe wihishe mu Buholandi, akabeshya ko atuye mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Gacuriro, kandi umugore we Ingabire Victoire yaramutaye mu Buholandi, dore ko ataracyifuza kubana n’uwo mugabo ugendera mu kagare kubera ubumuga.
Nyuma yo kumenya ko Ingabire Victore yatanze amakuru y’ibinyoma, abagize komite y’ubutaka banditse batesha agaciro ibyangombwa yari yahawe.
Ingabire Arashaka icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA-Umurinzi
Ubundi butaka Ingabire yashatse kunyanganya, buherereye mu Karere ka Ngororero, umurenge wa Ngororero, mu kagari ka Rususa. Ni ubutaka bwa sekuru Bigiyobyenda Siméon na Nyirabazungu Caritas aribo babyeyi b’umwicanyi Dusabe Thérèse, nyina wa Ingabire Voctoire.
Ingabire ajya gutangira ubu buriganya yirengagije ko nyina Dusabe Thérèse atari we wenyine wavutse kwa Bigiyobyenda. Hari n’abandi barimo Muhayeyezu Immaculée, witabye Imana, akaba ahagarariwe n’umugabo we Claver. Abandi ni Tuyisenge Marie Goreth, Mukashaweza Consolée ubana na Dusabe mu Buholandi, n’abandi.
Amakuru dukesha abamubeshya ngo ni amacuti ye nyamara bava iwe bakaza kubwira Rushyashya ibyahavugiwe byose, ahamya ko Ingabire ashaka aha hantu hari inzu yubatswe n’umutware Rwamuningi, ngo ahagire icyicaro cya FDU-Inkingi/DALFA, irerero ry’abafite imyumvire ipfuye nk’iye, aho azajya acengereza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubundi bugome.
Ibi kandi Ingabire abikora nkana, abiziranyeho na nyina Dusabe, agamije kurigisa imitungo yose ishobora gufatirwa hishyurwa ibyo umujenosideri Dusabe yangije.
Birasa no gusubiramo amateka, kuko n’ubundi aha muri Ngororero hakundaga kubera inama z’abambari ba “Hutu Power” nka Léon Mugesera, Dusabe Thérèse n’ibindi bikomerezwa byateguye bikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire Victoire Umuhoza wahereye kera ashaka aho yamenera ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda kuva akiri muri RDR yaje kuvamo ASLIR na FDLR, ndetse akaza gushinga FDU- Inkingi yahawe akabyiniriro ka DALFA-Umurinzi, ubu noneho ari mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe, ngo abugire indiri y’inkozi z’ibibi zigambiriye gusubiza uRwanda mu marira.
Ng’uko uko uburiganya bwa Ingabire bwatangiriye muri RDR, ALIR, FDLR, FDU-Inkingi, bukomereje muri Ngororero na Nyarugenge.
Ubutabera bw’uRwanda nk’Igihugu cyiyemeje kugendera ku mategeko, ntibwagombye kurebera aya manyanga. Ubundi amahano ye yose ayakora yitwikiriye isinde y’ umunyapolitiki “utavuga ruwe n’ubutegetsi”.
Ubu buriganya se nabwo ni ubwizanzure mu gutanga ibitekerezo ra?!