Ubwo ku itariki ya 7 Mata abanyarwanda n’isi yose muri rusange batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique no mu ntara ya Darfur muri Sudani, nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka.
Muri Centrafrique, uyu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui, aho ingabo z’u Rwanda zikambitse mu nkambi ya M’Poko SOCATEL, witabirwa na Minisitiri w’ingabo wa Centrafrique Joseph Bindoume, n’umwe mu bayobozi b’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri icyo gihugu (MINUSCA Chief of Staff) Aliou Sene.
Mu gutangiza uyu muhango, abanyacyubahiro bari bahari bacanye urumuri rw’icyizere banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Minisitiri Bindoume yihanganishije abarokotse n’abanyarwanda muri rusange, avuga ko Leta ya Centrafrique izi ko mu 1994 abatutsi bo mu Rwanda bakorewe Jenoside, anavuga ko Leta ahagarariye ishima ibyo Leta y’u Rwanda ikora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Akaba yaravuze ati:”Leta yacu yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, nyamara yaba jyewe ku giti cyanjye na Leta mpagarariye, turishimira imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga.”
Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira, uyoboye aba polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri centrafrika, yavuze icyo kwibuka aricyo ku banyarwanda ndetse no ku muryango mpuzamahanga, yabwiye abari aho amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, uko yakozwe n’uko yahagaritswe, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Uwari uhagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique Mpamo Aimable yagize ati:”Turibuka kuko dufite inshingano zo guha icyubahiro abacu bishwe urw’agashinyaguro, kwibuka akaba ari imwe mu ntwaro zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi tugomba kuba abambasaderi mu kuyirwanya mu miryango yacu kugirango Jenoside itazasubira ukundi aho ariho hose ku isi.”
Mu ijoro ryo kwibuka Abanyarwanda n’incuti zabo beretswe sinema ivuga kuri Jenoside.
Uyu muhango wo kwibuka wanabereye mu ntara ya Darfur muri Sudani, witabirwa n’abandi baje kubungabunga amahoro muri iyi ntara baturutse mu bihugu bitandukanye, abanyarwanda baba muri iyi ntara ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
RNP