Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, ingabo z’u Burundi zubahirizaga amahoro n’umutekano aho muri Somalia, ntizizakomeza ubwo butumwa kuva kuri iyi tariki 01/01/2025.
Nta bisobanuro Minisitiri Abdulkadir Nur yatanze, gusa hari hamaze iminsi ukutumvikana hagati y’u Burundi na Somalia ku bijyanye n’umubare w’abasirikari b’Abarundi bagomba kuguma muri Somalia.
Ubusanzwe, Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe wari usanganywe abasirikari babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000) bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, barimo hafi 5.500 b’Abarundi.
Somalia rero yaje gusaba ko abasirikari b’amahanga bari muri icyo gihugu bagabanuka, bagasigara ari 12.000 gusa, barimo 1.041 bakomoka mu Burundi.
Kugabanya cyane umubare w’abasirikari babwo muri Somalia, uBurundi bwabibonyemo kudaha agaciro “akazi gakomeye” ingabo z’ Abarundi ngo zakoze muri Somalia mu myaka 17 zari zimazeyo. Leta y’uBurundi ivuga ko uwo mubare ugabanyijwe byashyira ubuzima bw’abasirikari babwo mu kaga, kuko batabasha kirwanaho uko bikwiye mu gihe al Shabab yaba ibacanyeho umuriro.
Nubwo Leta ya Somalia nta bisobanuro yatanze ku igabanuka ry’umubare w’abasirikari bakomoka mu Burundi, abasesenguzi bakunze kunenga ubushobozi bwabo mu guhangana n’inyeshyamba zikomeye za Al Shabab, dore ko banapfushije abasaga 1.000, abatabarika bagakomereka, abandi bagafatwa mpiri mu gihe bari bamazeyo. Ibyo ubibona neza iyo ugeze mu irimbi rya Mpanda abiciwe muri Somalia bashyinguyemo, hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura.
Abasirikari b’Abarundi bari muri Somalia kandi banafatiwe kenshi mu cyuho cya ruswa, kugirango borohereze Al Shabab mu bikorwa byayo by’iterabwoba, nk’uko byagiye bivugwa mu byegeranyo by’imiryango nterankunga, ndetse no mu buhamya bwa bagenzi babo bakomoka mu bindi bihugu, nka Uganda, Djibouti, Kenya na Ethiopia.
Abo basesenguzi bavuga kandi ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe utashimishijwe n’amajwi yakomeje gushinja ibikomerezwa muri Leta y’uBurundi kunyereza amafaranga yagenewe abasirikari bari mu butumwa muri Somalia, bigatuma abo basirikari batitanga uko bikwiye. Imibare yerekana ko buri gihembwe uBurundi bwagenerwaga miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika, kubera ubutumwa ingabo zabwo zarimo muri Somalia.
Mu mwaka wa 2020 nabwo umubare w’abasirikari b’uBurundi wari ugiye kugabanywa cyane, ariko ntuma yo gitakamba icyemezo kirasubikwa.
Hari amakuru avuga ko abasirikari b’uBurundi bavuye muri Somalia bazahita boherezwa gutabara bagenzi babo bugarijwe ku rugamba mu burasirazuba bwa Kongo, doreko muri iki gihe umutwe wa M23 urushaho kwirukana ingabo za Leta ya Kongo n’abazishyigikiye mu turere twinshi kandi dukomeye cyane. Amakuru ava ku rugamba arahamya ko ubu umujyi wa Goma wugarijwe .
Mu ntambara ya Kongo, Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyegera bye naho bahakura agatubutse, bahabwa n’umufatanyabikorwa we Tshisekedi, ariko abarikari bagahabwa inticantikize. Abatabarika bamaze kuhasiga agatwe, abanze kwiyahira.muri iyo ntambara baherutse gukatirwa ibihano biremereye.
Somalia ni kimwe mu bihugu bigize Umunyamuryango w’Uburasirazuba bw’Afrika. Kuba rero uBurundi bwaraciye inyuma abandi banyamuryango, bukajya kugirana amasezerano rwihishwa na Kongo, kandi Kongo yari imaze kwirukanga izindi ngabo z’uwo muryango zari zaroherejwe gufasha kugarura amahoro muri icyo gihugu, byafashwe nk’ubugambanyi. Ibi nabyo hari abasesenguzi basanga biri mu byatumye ingabo z’uBurundi zitakarizwa icyizere muri Somalia.