Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto ya Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana.
Uyu mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko, muri iki Cyumweru nibwo yatangaje gahunda ye ijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.
Amafoto ye abiri yakwirakwijwe amugaragaza yambaye ubusa hose. Imwe imugaragaza ahagaze ahasa no mu cyumba iruhande rw’idirishya ririho igitambaro (rideaux) cya kaki yifashe mu mayunguyungu areba imbere (areba umufotora) naho indi imugaragaza aryamye mu mifariso y’intebe za kaki yashyize akaguru ku kandi.
Inkomoko y’aya mafoto
Inkomoko y’aya mafoto kugeza ubu ntabwo iramenyekana neza gusa kuva ku munsi w’ejo yashyirwa ahagaragara, hatangiye kuvugwa amakuru menshi ayerekeyeho.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko yatangiye gukwirakwizwa muri icyo gihugu ku mbuga za WhatsApp ahagana saa tanu za mu gitondo.
Gusa hari andi makuru avuga ko hari umuntu wakwirakwije aya mafoto yifashishije ‘email’ aho yayoherereje abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aya mafoto yafashwe n’Umunyamakuru Robert Mugabe wari umaze igihe kinini ari mu rukundo na Diane Rwigara.
Umunyamakuru wa Great Lakes Voice, Robert Mugabe
Abantu ba hafi b’uyu mukobwa ushaka kuba Perezida wa Repubulika, bavuze ko kuva aya mafoto yajya ahagaragara, yijunditse mu buryo bukomeye Robert Mugabe amuziza kuba yaratangaje aya mafoto.
Ku rundi ruhande, abantu ba hafi ba Robert Mugabe bavuga ko we yasobanuye ko yibwe telefoni ariho ayo mafoto yavuye ajya gushyirwa ku karubanda.
Bivugwa kandi ko aba bombi bakundanye mu gihe cy’amezi atandatu harimo n’ayo bamaze babana munzu imwe muza se Rwigara nk’umugore n’umugabo. Nyuma ngo bagiranye ubushyamirane urukundo rwabo rurangira nabi.
Diane Shima Rwigara
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo aya makuru yari atangiye gusakara, IGIHE cyagerageje kuvugisha Robert Mugabe ku murongo wa telefoni ye igendanwa nkuko kibivuga ariko ntibyabakundira.
Hagati aho, kuri ‘email’ yohererejwe abanyamakuru batandukanye ibasangiza aya mafoto, bivugwa ko hagaragaramo ifoto y’umunyamakuru Robert Mugabe ari kumwe n’abandi bantu, bazwi nk’abanyamakuru bagenzi be ku buryo n’ubu hataramenyekana impamvu nawe ifoto ye igaragara ku buryo nabyo byaba bifitanye isano n’ibivugwa.
Mugabe Robert nabamwe mu banyamakuru binshuti ze