• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Editorial 09 Mar 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibinyamakuru byo muri Uganda ndetse n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane byakoze ubucukumbuzi ku mikorere y’abatoni ba Perezida Yoweri K. Museveni, bisanga ruswa n’uburiganya bikorwa mu nzego za leta y’icyo gihugu nta handi biba uretse mu bihugu biyobowe mu buryo buteye agahinda. Rumwe mu ngero zitabarika zakozweho ubushakashatsi, ni urwa Dr Silver Mugisha utegeka Ikigo cy’Amazi, Isuku n’Isukura muri Uganda(NWSC), akaba umuyoboke ukomeye waNRM, n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni n’umuryango we.

Inkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragra n’ikinyamakuru Sky News Uganda, ubundi gikunze gutangaza ibisingiza Perezida Museveni na NRM ye, irerekana uburyo uwo Silver Mugisha n’umugore we Annet  Katusiime Mugisha, bashinze “Umuryango w’Abagiraneza”, Bamugisha Community Welfare Limited(BCWL), nyamara ari ikiryabarezi kizafasha Dr Mugisha kwakira  amamiliyari ya ruswa.

Imibare ya Sky News yerekana ko  hagati ya Mutarama 2017 na Kamena 2020 hari abakozi 150  ba NWSC bashyize miliyoni  zisaga 650 z’amashilingi ya Uganda muri Centenary Bank, kuri konti ya BCWL, cya kiryabarezi cya Dr Silver Mugisha n’umugore we Annet Katusiime Mugisha. Imibare yerekana kandi ko hari  ba rwiyemezamirimo batabarika barimo VAMBECO, SOGEA n’abandi, bagiye barunda amamiliyoni kuri Konti ya BCWL, impamvu n’icyo babaga bishyura kikaba kitagaragara, ari naho bikekwa ko ari ruswa batangaga ngo bahabwe akazi n’amasoko mu Kigo gishinzwe amazi,isuku n’isukura muri Uganda.

N’ikimenyimenyi ngo  mu bakozi batanze ”akantu”, abenshi ni abahawe akazi mu buryo bufifitse, abandi ntibahanwa kandi baranyereje amafaranga y’ikigo. Hari kandi ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko manini bitanyuze mu ipiganwa, wareba amazina yabo, nayo ukayasanga mu bashyize amashilingi menshi kuri konti ya BCWL, ya Dr Silver na Annet Mugisha.

Ikigo cya NWSC kandi gishinjwa kuba cyaraguze Crane Hotel ahitwa Bushenyi mu Burengerazuba bwa Uganda , kuri miliyari zisaga 5 z’amashilingi, kandi ngo itari ikenewe, dore ko  inzego zishinzwe imari n’umutungo wa leta zitagishijwe inama, mbere yo gusohora ako kayabo k’umurengera. Aha naho havugwamo”enjaulo”, nk’uko Abagande babyita bashaka kuvuga”bitugukwaha”

Ibinyamakuru n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane bivuga ko ubujura buvugwa kuri Dr Silver Mugisha bwakozweho iperereza ndetse raporo igezwa mu biro bya Perezida Museveni, ariko byabaye nko kurega uwo uregera! Aha niho abasesenguzi bahera bavuga ko Perezida Museveni akingira ikibaba abamamyi bo mu ishyaka rye, ndetse nibanatinye kuvuga ko agabana nabo ibisahurano.

Mu matora aheruka muri Uganda  “Umuryango w’Abagiraneza”, BCWL, wa Dr Silver na Annet Mugisha   watanze akayabo ka miliyari 3  z’amashilingi mu gushyigikira NRM mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Yoweri K. Museveni, waje no”gutsinda” ayo matora. Rimwe mu mashimwe uwo muryango wahawe, ni umwanya wegukanywe na Annet Katusiime Mugisha, madamu wa Dr Silver Mugisha, nk’umudepite wa NRM uhagarariye akarere ka Bushenyi. Ngayo nguko, uku niko “somambike” ba Muzeyi Kaguta Museveni babayeho, abaturage basanzwe bicira isazi mu jisho.

2021-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Editorial 23 Jun 2023
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Editorial 09 May 2018
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Editorial 02 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City
UBUKUNGU

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Editorial 21 Nov 2018
Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite
Amakuru

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Editorial 06 Jan 2022
America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020
INKURU ZAKUNZWE CYANE

America:Umuhanzi Akoni utavuga rumwe na Perezida Donald Trump ashaka kumusimbura muwa 2020

Editorial 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru