Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yose yeguye mu gitondo cyo ku wa 30 Gicurasi 2018, ku mpamvu bise izabo bwite, bakurikira abandi bo mu tundi turere dutandukanye bamaze iminsi bavaho. Iyi nkubiri imaze guhimbwa akazina ka [Tour du Rwanda ] imaze gutwara abatari bake.
Meya na bagenzi be barimo Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu n’iterambere ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ubu ntibakiri muri izi nshingano nyuma yo gusezera ku bushake bwabo.
Atunkunda Rukeba Chantal, Perezidante w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyagatare yavuze ko koko aba bayobozi bamaze kubashyikiriza amabaruwa y’ubwegure bwabo ndetse ngo beguye ‘Ku mpamvu zabo bwite’
Yavuze ko hari ibyo amategeko ateganya Ati “Urumva tuzahura ejo dusuzume ubwo busabe bwabo bwo kwegura ubundi turebe ibikurikiraho birimo kuba twashaka umuyobozi mushya uba ayobora akarere mu buryo bw’agateganyo”