Itsinda ryiyise ‘Rwanda Bridge Builders’ rikaba ari ihuriro ryuzuyemo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba bivugira ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, mu cyumweru gishize basohoye itangazo bahuriyeho aho bagerageje gutagatifuza Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi aho akekwaho kugira uruhare mu gushinga no gutera inkunga iterabwoba.
Aba rero bahuriye muri ibi biryabarezi bashinja Guverinoma y’u Rwanda “gukoresha ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda no mu mahanga” Aba bose babashije kuva mu gihugu ariko bahafite urubanza cyangwa se kutubahiriza inshingano zibyo bari bashinzwe bagera hanze bakigira abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyamara abenshi babona ko bakina ikarita y’ubuswa dore ko muri bo bafite ubwoba ko bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda nk’uko byagenze kuri Rusesabagina Paul nawe widegembyaga.
Bose hamwe ni 38 bashyizeho umukono barimo n’abahagarariye MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina, na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi, aya magambo yatangajwe bwa mbere na Command one post, imwe mu mbuga za interineti za leta ya Uganda iterwa inkunga na CMI zikunze kuvuga nabi u Rwanda gusa abakurikiranira hafi politiki yo mu karere barabizi neza ko Uganda ishyigikiye amatsinda menshi arwanya u Rwanda harimo na Rwanda Bridge Builders.
Iri tangazo ryavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yashimuse Paul Rusesabagina”, nyamara inzego zibishinzwe mu Rwanda zavuze cyane ku bihe uyu mugabo yafatiwe ndetse naho yafatiwe. Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu nyuma gato y’ifatwa rya Rusesabagina, Perezida Paul Kagame yasobanuye uko Paul Rusesabagina yafashwe ati “abishaka yizanye mu Rwanda kandi nta kosa ryigeze ribaho mu gufatwa kwe.”
Nta nubwo Paul Rusesabagina yigeze abivuga mu biganiro byose yatanze ko yaba yarashimuswe.
Muri iryo tangazo, imitwe irwanya u Rwanda yagerageje kweza Rusesabagina nk’intwari yahoze ikora ubudacogora kugira ngo irwanye icyo bise “akarengane” bavuga ko gakorerwa abanyarwanda gakozwe na guverinoma iriho.
Ariko izi nkuru zose zashyizwe ahagaragara nk’ibinyoma mumyaka myinshi, Inkuru ya Rusesabagina nk ‘umuntu wintwari wakijije impunzi 1200 z’abatutsi muri hoteri ya Mille Collines yamaganwe nk’ibinyoma rwose n’abantu bari bahari na Hon. Odette Nyiramirimo wari uhari vuba aha yagize ati: “Ni ibyaremwe na Hollywood gusa.” Icyo mu cyongereza wakwita fictions kugirango filimi iryohe gusa kandi bikaba bitandukanye n’ukuri Na none kandi, bitandukanye n’ibivugwa n’iyo mitwe.
Rusesabagina yemereye urukiko ko yateye inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN ingana n’amayero 20,000 mu yasaga 300,000 yakusanyije kugirango ahabwe imitwe y’iterabwoba yagiye igaba ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abasivili badafite intwaro b’inzirakarengane mu bice by’amajyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda muri 2018 na 2019
Ubu ni mu gihe abayobozi b’Ababiligi na bo barimo gukora iperereza ku rubanza rwa Rusesabagina ku bijyanye no koherereza amafaranga imitwe y’iterabwoba.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bihutiye kwamaganira kure aya magambo y’Abo biyise Rwanda Bridge Builders bashimangira ko abayoboke b’iri huriro bagize ubwoba bwinshi kubera ifatwa rya bamwe mu babahaga amafaranga bakuragamo amaramuko cyane cyane ifatwa ry’aba Rusesabagina na Félicien Kabuga wahoze ari umunyemari akaba yaranateye inkunga umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.