• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Editorial 27 Feb 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko mu ntego 52 zashyiriweho icyerekezo 2020, izigera ku munani zingana na 15% arizo zimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cya 100% mu gihe hasigaye imyaka ibiri kugira ngo kirangire.

Mu mibare Minisitiri w’Intebe yamurikiye abayobozi bari mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi, yavuze ko mu ntego zashyizweho, izigera kuri 19 zingana na 37% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%; intego 19 zingana na 37% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 50% n’intego esheshatu zingana na 12% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Yagize ati “Bimwe mu byagezweho mu nkingi y’ubukungu ni uko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ukomeje kwiyongera. Kuva mu 2000 kugera mu 2016 wiyongereye ku mpuzandengo (average) ya 8%. Wavuye kuri miliyari 676 zo mu 2000 ugera kuri miliyari 6,618.”

“Impuzandengo y’ingano y’umusaruro ku muntu umwe mu mwaka igeze ku madolari ya Amerika $729 ku ntego ya $1240. Umubare w’Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene waraganutse ku buryo bugaragara kuko umubare wavuye kuri 60.4% twari dufite mu 2000 ukagera kuri 39.1%.”

Yanavuze ko umubare w’impfu z’abana wagabanutse uva ku 107/1000 mu 2000 ubu ugeze kuri 32/1000; umubare w’ababyeyi bapfa babyara wo ugeze kuri 210/100,000 bavuye 1,071/100,000 mu 2000.

Zimwe mu mpamvu Minisitiri w’Intebe avuga ko zituma hari intego zitagerwaho uko byakabaye, harimo ko inzego z’ibanze zidakorana, kuba igishushanyo mbonera kitubahirizwa n’isesagurwa ry’umutungo, kimwe no guhimba imibare mu gihe cya raporo zitangwa.

Ikibazo cy’umutungo kigaragarira mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2015/16, aho mu nzego 139 zagenzuwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, 40% gusa aribo bagize raporo ntamwakemwa, 50% aba aribo gusa bashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umugenzuzi mu mwaka wari wabanje.

Ikindi ni uko muri uwo mwaka, hari imishinga 98 yo kubaka ibikorwaremezo yadindiye, imyinshi abikorera bayita baramaze kwishyurwa.

Zimwe mu nzego zitaragerwaho harimo kuba zitarabasha kuzamuka ku gipimo cyari cyarahigiwe harimo nko kuzamura ibyoherezwa mu mahanga, iterambere ry’urwego rwa serivisi, izamuka ry’urwego rw’ubuhinzi n’ibindi.

Iki Cyerekezo ni umusaruro wo kungurana ibitekerezo kwabaye hagati ya 1997 na 2000 ari nawo mwaka cyatangiriyeho gushyirwa mu bikorwa. Ni uruhurirane rw’ibyifuzo n’imigambi by’Abanyarwanda bigamije kubaka Ubunyarwanda bushingiye ku bumwe na demokarasi kandi buri wese yibonamo nyuma y’amateka maremare yaranzwe n’ubuyobozi bukandamiza kandi buvangura.

Icyerekezo 2020 cyihaye inkingi magirirane esheshatu, zirimo imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda, umutungo ushingiye ku bantu bafite ubushobozi, urwego rw’abikorera rukomeye, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe tugezemo, ubuhinzi n’ubworozi buvuguruye, byose bigamije kugera ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu, mu karere turimo ndetse n’ahandi ku Isi.

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Editorial 17 Apr 2018
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Editorial 18 Dec 2018
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Editorial 24 Aug 2016
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye
SHOWBIZ

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Editorial 22 Jun 2017
Ngo uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe
ITOHOZA

Ngo uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe

Editorial 26 Mar 2018
Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 18 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru