Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko mu ntego 52 zashyiriweho icyerekezo 2020, izigera ku munani zingana na 15% arizo zimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cya 100% mu gihe hasigaye imyaka ibiri kugira ngo kirangire.
Mu mibare Minisitiri w’Intebe yamurikiye abayobozi bari mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi, yavuze ko mu ntego zashyizweho, izigera kuri 19 zingana na 37% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%; intego 19 zingana na 37% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 50% n’intego esheshatu zingana na 12% zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri munsi ya 50%.
Yagize ati “Bimwe mu byagezweho mu nkingi y’ubukungu ni uko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ukomeje kwiyongera. Kuva mu 2000 kugera mu 2016 wiyongereye ku mpuzandengo (average) ya 8%. Wavuye kuri miliyari 676 zo mu 2000 ugera kuri miliyari 6,618.”
“Impuzandengo y’ingano y’umusaruro ku muntu umwe mu mwaka igeze ku madolari ya Amerika $729 ku ntego ya $1240. Umubare w’Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene waraganutse ku buryo bugaragara kuko umubare wavuye kuri 60.4% twari dufite mu 2000 ukagera kuri 39.1%.”
Yanavuze ko umubare w’impfu z’abana wagabanutse uva ku 107/1000 mu 2000 ubu ugeze kuri 32/1000; umubare w’ababyeyi bapfa babyara wo ugeze kuri 210/100,000 bavuye 1,071/100,000 mu 2000.
Zimwe mu mpamvu Minisitiri w’Intebe avuga ko zituma hari intego zitagerwaho uko byakabaye, harimo ko inzego z’ibanze zidakorana, kuba igishushanyo mbonera kitubahirizwa n’isesagurwa ry’umutungo, kimwe no guhimba imibare mu gihe cya raporo zitangwa.
Ikibazo cy’umutungo kigaragarira mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2015/16, aho mu nzego 139 zagenzuwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, 40% gusa aribo bagize raporo ntamwakemwa, 50% aba aribo gusa bashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umugenzuzi mu mwaka wari wabanje.
Ikindi ni uko muri uwo mwaka, hari imishinga 98 yo kubaka ibikorwaremezo yadindiye, imyinshi abikorera bayita baramaze kwishyurwa.
Zimwe mu nzego zitaragerwaho harimo kuba zitarabasha kuzamuka ku gipimo cyari cyarahigiwe harimo nko kuzamura ibyoherezwa mu mahanga, iterambere ry’urwego rwa serivisi, izamuka ry’urwego rw’ubuhinzi n’ibindi.
Iki Cyerekezo ni umusaruro wo kungurana ibitekerezo kwabaye hagati ya 1997 na 2000 ari nawo mwaka cyatangiriyeho gushyirwa mu bikorwa. Ni uruhurirane rw’ibyifuzo n’imigambi by’Abanyarwanda bigamije kubaka Ubunyarwanda bushingiye ku bumwe na demokarasi kandi buri wese yibonamo nyuma y’amateka maremare yaranzwe n’ubuyobozi bukandamiza kandi buvangura.
Icyerekezo 2020 cyihaye inkingi magirirane esheshatu, zirimo imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda, umutungo ushingiye ku bantu bafite ubushobozi, urwego rw’abikorera rukomeye, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe tugezemo, ubuhinzi n’ubworozi buvuguruye, byose bigamije kugera ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu, mu karere turimo ndetse n’ahandi ku Isi.