Intumwa 11 zo mu muryango CARE International ziri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cyacu, zirashima gahunda ndetse n’ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Izi ntumwa zageze mu Rwanda tariki ya 14 Gashyantare zikaba zarashimye ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo zasuraga Isange One Stop center kuwa gatatu. Mu ruzinduko rwabo, aba bashyitsi birebeye ahanini ibijyanye n’iterambere abagore bamaze kugeraho na gahunda zibafasha kurigeraho ndetse n’imibereho n’ubuzima bwabo muri rusange.
Bakiriwe na Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop center, akaba yarabasobanuriye amateka ndetse na serivisi zitangwa n’iki kigo, zigamije gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’abagore muri Kaminuza yitiriwe George Washington, Dr Mary Ellsberg yagize ati:” mbashimiye akazi kanyu mu guharanira uburenganzira bw’abagore”.
Uhagarariye mu Rwanda umuryango w’Abibumbye wita ku baturage (UNFPA) Jozef Maerien wari uherekeje izo ntumwa ubwo basuraga Isange One Stop Center, we yasobanuye ku buryo burambuye ubufatanye no gushyira ingufu hamwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Yagize ati:” mu rwego rwo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, umuryango One-UN wafashije u Rwanda mu migendekere myiza y’umwitozo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa wahuje inzego z’umutekano muri Afurika no ku rwego rw’akarere.
Maerien yashimye ibyo Isange One Stop Center imaze kugeraho, akomeza avuga ko kubera iyi mikorere myiza, serivisi zayo zaguriwe no mu turere, aho mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, mu bitaro by’uturere 23 hazaba hatangirwamo serivisi za Isange One Stop Center.
Yakomeje avuga kandi ko mu bindi bikorwa by’ingenzi mu kurwanya ihohoterwa u Rwanda rwiyemeje, birimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubukangurambaga buhuriweho n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bukaba bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Isange One Stop Center kugeza ubu, ifite serivisi zitangirwa mu bitaro by’uturere 17, mu bijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bafashwa mu by’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera.
RNP