Inyandiko y’ibanga yagiye hanze yagaragaje ko amahoro atazagarurwa n’umuryango IGAD (Intergovernmental Authority for Development) igizwe n’ibihugu birindwi aribyo Djibouti, Ehiopia Kenya, Somalia Soudan, Soudan y’amajyepfo na Uganda. Impamvu nyamkuru nkuko bitangazwa niyo nyandiko ni uruhare igihugu cya Uganda kandi kigize uwo muryango gifite mu gukongeza amakimbirane ari mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo.
Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo muri Sudani y’amajyepfo, bakaba bafite niyo nyandiko, byavuze ko, Ubunyamabanga Bukuru bwa IGA ntacyo buzageraho igihe cyose batarebye ikibazo nyamukuru cya Uganda cyo kugira uruhare rukomeye mu makimbirane ari muri icyo gihugu.
Iyo nyandiko yanditswe tariki ya 15 Kanama 2019, iviga ko Perezida Museveni ariwe kibazo cy’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo ndetse nicyo gihugu cyabaye umugati we aho agikama uko ashaka.
Umwe mu bayobozi mu Bunyamabanga Bukuru bwa IGAD yagize ati “Twebwe turiho turakora ubusa, nta mahoro azigera arangwa muri Sudani y’Amajyepfo igihe abayobozi ba IGAD bakomeje guceceka. Ikibazo nyamukuru cyo kutaboneka kw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo ni Uganda, tugomba kuvugana na Uganda niba dushaka ko amahoro agaruka muri Sudani y’Amajyepfo”
Hari amakuru avuga ko buri kwezi, Uganda ikura asaga Miliyoni imwe y’amadorali muri Sudan y’Amajepfo, iki gihugu gishyashya cyabaye isoko y’ubukungu kuri Perezida Museveni.
Perezida Salva Kiir n’mwe mu barwanya ubutegetsi muri Sudan y’Amajyepfo Machar batumiwe mu nama ibahuza muri Ethiopia muri uku kwezi.. Machar ukuriye SPLM/A yagiye Addis Ababa ariko Perezida Kiir yanga kujyayo ku munota wa nyuma kandi bose bari batumiwe na IGAD aho yatanze impamvu ko afite akazi kenshi. Kiir nyuma yaje gusaba IGAD ko Machar yaza Juba akaba ariho babonanira, ibintu Machar nawe yanze akaba yarasubiye mu murwa mukuru wa Sudan ariwo Khartoum.
Ibiro Ntaramakuru bya Sudan y’Amajyepfo byabwiwe n’umuntu ukomeye mu Bunyamabanga Bukuru bwa IGAD ko Perezida Museveni ariwe wabujije Perezida Kiir kujya muri Ethiopia. Abatanze ayo makuru ntibavuze impamvu Museveni yabujije Kiir guhura na Machar muri Ethiopia. Ese nuko uruhare rwe rwari kuzaganirwaho? Tuzaba tubimenya.